Abakorera muri gare ya Ngororero ntibishimiye uburyo akarere kabimura iyo kayikeneye
Abakorera muri gare ya Ngororero biganjemo abatwara abagenzi bavuga ko batishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere bubimura muri gare iyo gakeneye kuhakorera indi mirimo. Bavuga ko batungurwa n’uko polisi ibabuza gukoresha iyo gare kandi batategujwe mu gihe bayikodesha na nyirayo.
Ngo akarere gakunda gukenera cyane ikigo abagenzi bategeramo imodoka iyo gafite ibirori n’iminsi mikuru. Ngo iyo bimuwe bibateza igihombo kuko abagenzi batamenya aho bajya gushakira imodoka cyangwa se abohererejwe ubutumwa (courriers) bakagenda batabutwaye kuko buba bwasigaye mu biro.
Ku wa 28 na 29 Gicurasi 2015, mu Karere ka Ngororero habereye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bako ryabereye muri gare.

Nshimyishyaka Muhamed ukorera La Colombe Express avuga ko batunguwe saa tatu z’ijoro bakabwirwa ko mu gitondo batemerewe gukorera muri iyo gare, nyamara ngo nabo bagomba gushaka ahandi bimurira ibikoresho byabo mu gihe batangira akazi saa kumi za mugitondo.
Iki kibazo ngo bahura nacyo kenshi ndetse ngo banaganiriye n’umuyobozi w’akarere abasezeranya ko bitazongera abizeza ko nibakenera gukoresha aho hantu bazajya babibamenyesha kare.
Ukuriye abatwara abagenzi muri International Express utashatse ko tumuvuga amazina nawe avuga ko babangamirwa cyane no kwimurwa igitaraganya kuko batabasha kwimura ibiro byabo, bityo bagahomba bimwe mu byo bagombaga gukora.

Umuyobozi wa gare ya Ngororero, Munyentwari Mustapha, nawe avuga ko abangamirwa no kubona akarere kimura abakiriya be uko kishakiye. Avuga ko agiye gusaba akarere ko bagirana amasezerano y’uko igihe bazajya bakenera aho hantu bazajya babyitwaramo kandi nawe bakamuha ubukode.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, avuga ko aho hantu bahakenera kuko ariho hisanzuye bafite.

Akomeza avuga ko abashinzwe gutegura ibirori n’imihango inyuranye bakwiye kumenyesha abahakorera hakiri kare kugira ngo bitegure.
Uyu muyobozi yemeza ko sitade akarere kari kubaka izaba umuti urambye w’iki kibazo, aho biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa kuva muri Nyakanga 2015.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
None Se Kuki Batabubakira Indi Gare Ngo Haboneke Undi Mwanya Wo Kwisanzuriramo Noneho Kubimura Uko Bishakiye Bikagabanuka.