2019 izasiga uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka rukora
Biteganyijwe ko uruganda rutunga ibikomoka kuri avoka, rwo mu Karere ka Huye, ruzaba rukora bitarenze umwaka wa 2019.

Muri uyu mwaka wa 2016-2017 hazatangwa inyigo yo kurwubaka, ubundi nyuma rutangire kubakwa; nkuko Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, abisobanura.
Agira ati “Uyu mwaka (2016-2017) turatanga isoko ry’inyigo yo kubaka uru ruganda. Umwaka utaha 2017-2018 ruzatangira kubakwa, ku buryo muri 2019 uruganda ruzaba ruri gukora.”
Urwo ruganda rugiye kubakwa nyuma yo kubona ko mu karere ka Huye hera avoka cyane. Abantu batandukanye batungwa nazo. Urwo ruganda ngo ruzazongerera agaciro bitume n’abazihinga barushaho gutezwa imbere nazo.
Urwo ruganda ruzajya rutunganya avoka ruzikoremo amasabune, amavuta yo kwisiga, ayo kurya na Divayi. Ntiharamenyeka amafaranga ruzuzura rutwaye.

Kuri ubu abanyehuye batangiye kwitegura urwo ruganda bahinga avoka nyinshi. Barahinga ubwoko butandukanye burimo ubwa Hass na Fuerte. Ubu bwoko mu myaka itatu gusa buba butangiye kwera.
Mu karere ka Huye izo avoka zimaze guhingwa kuri Hegitari 166. Mu mwaka wa 2016-2017 barateganya guhinga izinzi avoka kuri Hegitari 100.
Bahisemo ubwo bwoko bw’Avoka kuko bugira amavuta menshi, bugatanga n’umusaruro mwinshi.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Huye nabo bavuga ko biyemeje guhinga avoka nyinshi kuko bizeye ko zizabateza imbere. Ingemwe bazihabwa ku buntu; nkuko Goreti Kayirere abisobanura.
Agira ati “ku bwanjye niyemeje guhinga ibiti ijana bya avoka muri uyu mwaka w’ingengo y’imari (2016-2017). N’abaturanyi banjye ndimo ndabibakangurira.”
Ohereza igitekerezo
|
1. ahubwo ibiti 100 byahingwa kubuso bungana iki?
2. ingemwe za hass na fuerte ziboneka he?
3. igiti kimwe cyera ibiro bingahe nyuma yiyo myaka 3
4.ikiro kimwe cya avocat kigura amafaranga angahe kigeze kuruganda?
Nari nkeneye greffons 500 ariko ngo kuzibona Ku Giti cyawe ndabona biri kungora.
Gicumbi naho urwo ruganda rurakenewe
Ni byiza cyane. Ntuye Nyabihu. Maze gutera avocat 120. ESE urwo ruganda rwakwagutse tukikura mu bukene. ESE Ni rwonyine ruteganywa kubakwa mu Rwanda ntahandi ruri?