Hazongerwa umwanya n’ibikorwaremezo byo kwagura imurikagurisha
Ministiri w’Inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba yijeje abitabira imurikagurisha mpuzamahanga(Expo), ko Leta izababonera aho gukorera hagutse kandi hujuje ibisabwa.
Francois Kanimba yabitangaje afungura ku mugaragaro imurikagurisha
mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali ku nshuro ya 19; rikaba ryaritabiriwe n’abikorera biganjemo Abanyarwanda n’abo mu bihugu bigera kuri 17 byo hirya no hino ku isi.

Yagize ati:"Kuva iri murikagurisha ryatangira mu mwaka wa 1998 bigaragara ko abamurika ibintu byabo bamaze kwiyongera cyane ndetse bikubye inshuro 10 byatangiye abaryitabira ari Abanyarwanda n ’abo muri Afurika y’uburasirazuba, ariko rirarushaho gukururura n’abo hanze y’Akarere".
"Turakora ibishoboka byose kugira ngo iri murikagurisha rirusheho gukurura amahanga menshi cyane cyane Abanyaburayi n’Amerika bakiri bake cyane; ariko kandi hari hakiriho n’ikibazo cy’ubutaka n’ibikorwaremezo bidahagije,turizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo gikemuke".
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa mbere w’iki cyumweru, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza yavuze ko ubutaka bwo gukoreraho imurikagurisha ngo bwamaze kuboneka i Gahanga muri Kicukiro, kandi yizeza ko mu myaka ibiri inyubako zo kwakira Expo zizaba zuzuye.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda iremeza ko iterambere ry’imurikagurisha mu Rwanda nirimara kugerwaho, hazabaho urunyurane rw’ubucuruzi, nk’uko ngo biri mu migambi miremire y’ibihugu bya Afurika yo guharanira kwibeshaho bidategereje inkunga. Ingengo y’imari bikaba biyikesha abikorera.
Ohereza igitekerezo
|