Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mabanki n’imari

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, arageza ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

Abitabiriye iyi nama kandi barungurana ibitekerezo, basangire ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiriya, impuguke mu bukungu, n’ibindi.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amina Mohammed, ndetse n’umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene.

Inkuru bijyanye:

Afurika ifite ibikenewe kugira ngo iteze imbere ubukungu bwayo - Perezida Kagame

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka