Afurika ifite ibikenewe kugira ngo iteze imbere ubukungu bwayo - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abateguye iyo nama, agaragaza ko amabanki afitiye akamaro kanini iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka mu bice byose by’ubukungu, ariko kandi uyu ukaba ari umwanya amabanki agomba kwigaragarizamo, akagira uruhare mu gufasha sosiyete nyafurika guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Perezida Kagame yagaragaje ko iyo hagize igihungabanya ubucuruzi, gihungabanya n’imikorere y’amabanki, agaragaza ko ibikorwa by’imari ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’abikorera. Amabanki nay o akaba ari ingenzi mu gufasha abikorera kubona igishoro n’inyungu.

Ati “Muri rusange, Afurika ifite ibikenewe kugira ngo iteze imbere ubukungu bwayo, bityo ikagabanya kubaho yishingikirije inkunga z’amahanga.”

Ati “Amabanki n’ibigo by’imari bikeneye kongera ikoranabuhanga mu mikorere yabyo kandi bikorohereza abantu bose mu gukorana na byo kuko amabanki atari ay’abantu bamwe babayeho neza gusa.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagarutse no ku isoko rusange rya Afurika, agaragaza ko iryo soko na ryo ari amahirwe akomeye mu guteza imbere ubukungu bw’uyu mugabane kuko rizakorana n’amabanki akarushaho kwagura serivisi zayo hirya no hino muri Afurika.

Ibyo amabanki ngo azabasha kubigeraho yakira neza abayagana, ndetse akazamura icyizere mu mikoranire yayo n’abakiriya bayagana.

Ati “Uruhare rwacu nka za Guverinoma, ni ugushyiraho uburyo bwiza bw’imikorere, kurinda ibikorwa remezo, abanyamigabane ndetse n’abandi bakiriya bagakorera mu mutekano, ndetse tugashyigikira n’uburyo bwo guhanga udushya mu mikorere.”

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 ikaba yibanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo, basangira ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiriya, impuguke mu bukungu, n’ibindi.

Abandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amina Mohammed, ndetse n’umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka