Madamu Jeannette Kagame yashimye ibikorwa bya Inkomoko kuko ari impano kuri bose

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimye ibikorwa by’Ikigo Inkomoko, avuga ko ari impano ku bantu bose, anasaba abagenerwabikorwa bayo kwaguka mu bitekerezo no mu byo bakora.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko gitanga amahugurwa n’inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bato barimo n’impunzi zahungiye mu Rwanda.

Iki kigo kimaze imyaka 10 gishinzwe mu Rwanda cyatangiye no kwagukira mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba gihereye muri Kenya na Ethiopia.

Inkomoko irizihiza isabukuru mu byishimo byo kuba imaze guhugura abikorera bato bagera ku bihumbi 40, ndetse no gutanga igishoro kirenga amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi na miliyoni magana arindwi (7,700,000,000Frw).

Inkomoko ikomeza yishimira ko ibikorwa byayo bimaze guhesha imirimo abantu basaga ibihumbi 35 mu bihugu ikoreramo by’u Rwanda, Kenya na Ethiopia.

Ibirori bya Inkomoko byizihijwe tariki 03 Nzeri 2022 byahawe insanganyamatsiko igira iti "Ibyishimo by’Abaturage", bikaba byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Inkomoko, avuga ko igaragaza ibikorwa bitangaje birimo ubumuntu kandi bijyanye na gahunda ya Leta yo kurwanya ubukene no guhesha agaciro Abanyarwanda n’impunzi zahungiye mu Gihugu.

Madamu wa Perezida wa Repubulika ati "Ibikorwa bitangaje mwagezeho mu by’ukuri ni impano kuri twese, kandi nshingiye ku kuba mumaze kugera muri Kenya na Ethiopia, navuga ko mukabakaba kugera ku Isi hose."

Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu bigo bito n’ibiciriritse aho Inkomoko ishora ubumenyi n’amafaranga, hatunze 80% by’abafite imirimo mu Rwanda, ndetse bikaba bigize 90% by’abikorera bose mu Gihugu.

Avuga ko ibi bigo bishyirwa mu cyiciro cy’abasora bato bigomba kuba bitandukanye n’abasora banini, ariko bose bakaba bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu hagendewe ku bushobozi bwa buri wese.

Madamu Jeannette Kagame asaba abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi bikiri bito birimo gutezwa imbere na Inkomoko, gutekereza mu buryo bwagutse(think big) niba bashaka kugera ku rundi rwego.

Yagize ati "Mwumvise ubusabe bwa Perezida wa Repubulika uhora agira ati ’gutekereza byagutse’, ibi ntabwo bivuze buri gihe kuba wagutse, ariko bigomba kuba ibitekerezo bihambaye, bishobora kuzana impinduka kandi bifite ubuziranenge bwuzuye."

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko akaba ari na we washinze icyo kigo mu Rwanda mu mwaka wa 2012 Julienne Oyler, avuga ko bishimiye kuba ibigo byinshi byaremeye guherekezwa na Inkomoko mu rugendo rw’iterambere.

Oyler ati "Ibyo abakozi bacu bagezeho mu kuzamura imibereho, guteza imbere ubucuruzi buto no guhanga imirimo, birantera imbaraga zo kurushaho gukora byinshi biteza imbere abaturage."

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Inkuru bijyanye:

Clare Akamanzi, Dr Karusisi, Sina Gerard babaye aba DJs mu isabukuru ya Inkomoko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka