Banki ya Kigali ikomeje kwagura ibikorwa byayo

Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, asura amashami y’iyo Banki akorera muri iyo Ntara, yijeje abakiriya bayo Serivisi nshya zibafasha gukoresha neza igihe.

Ni uruzinduko rwabaye ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, aho Dr Diane Karusisi yari aherekejwe n’abakozi ba BK bashinzwe amashami anyuranye. Basuye amwe mu mashami (Branches) akorera muri iyo Ntara, arimo Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ishami rya Gakenke, ishami rya Kinigi, ishami rya Busogo n’ishami rya Musanze.

Ni nyuma y’imyaka ibiri ishize iyo Banki idasura abakiriya bayo kubera ikibazo cya COVID-19, ukaba ari umwanya wo kubegera ikumva ibibazo byabo no gubagezaho gahunda ibafitiye mu mikoranire ijyanye n’iterambere.

Nyuma yo gusura ayo mashami, Ubuyobozi bwa BK bwafashe umwanya wo kuganira no kwakira Abakiriya bayo, aho uturere tugize Intara y’Amajyaruguru twari duhagarariwe.

Mu kiganiro cyatanzwe na Mutimura Benjamin kijyanye na serivise zimwe na zimwe zitangwa na BK, yagaragarije abakiriya amashami ane ajyanye na serivise z’inguzanyo, arimo ishami rishinzwe ubucuruzi, serivise yo kwizigamira no gutanga inguzanyo, ishami ry’ubwishingizi, ishami ry’ubujyanama ku muntu ufite umushinga udakeneye inguzanyo ushaka igishoro, hakaba n’ishami ry’ikoranabuhanga.

Yavuze ko BK ikomeje kwagura ibikorwa byayo, aho yamaze gushyiraho ishami rishinzwe abacuruzi n’agashami gashinzwe abagore n’urubyiruko.

Ati “Iyo umuntu ashaka nko kugura inzu ari umucuruzi, hari ubwo byamugoraga ariko ubu twarabyoroheje, turayimugurira cyangwa tukamuha ibijyanye n’ibyo akeneye, hari amavugurura menshi tugenda dukora kugira ngo tubashe kugera kuri ya ntego yacu yo kwiteza imbere”.

Kugeza ubu BK ifite amashami 68 mu Rwanda, aho aba ‘Agents’ bunganira amashami barenga ibihumbi bitatu, bakagira n’imashini 96 zifasha abakiriya kubikuza bifashishije ATM, aho haguzwe izindi mashini 30 zije kunganira izihari.

Hari n’uburyo bwa POS bufasha abakiriya kwishyura ibintu bitandukanye zisaga 2500, n’izindi serivise zirimo kongera abakozi bafasha abakiriya.

Mu bindi byashimishije abo bakiriya, ni gahunda ya konti yo kuzigama yungukira Umukiriya amafaranga 8%, hakaba n’uburyo bwo gufasha umukiriya kubona inguzanyo ku mushahara, aho umuntu ashobora guhabwa agera kuri miliyoni 30 adasabwe ingwate, hakaba n’uburyo bw’inguzanyo ishobora kwishyurwa mu myaka 20, mu rwego rwo gufasha umukiriya kubona icumbi, imodoka n’ibindi.

Ni ibisobanuro byanyuze abitabiriye ibyo biganiro, nk’uko bagiye babigaragaza ubwo bahabwaga ijambo.

Umwe muri bo ni umushoramari Sina Gerard, wagize ati “Ikoranabuhanga mwatwegereje ryadukuye ahakomeye, turashima uburyo bwo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga aho waba uri hose no hanze y’Igihugu. Mu izina ry’umurimo mpagarariye nk’umuhinzi mworozi, iyo mbonye ubucuruzi dukora nkareba uburyo BK idufasha iyo umuntu agiye mu mahanga atagombye kwitwaza ibikapu by’amafaranga, usanga uburyo bujyanye n’ikoranabuhanga isi ishaka BK ijyana n’igihe, iyo urebye uburyo yinjira hirya mu giturage usanga BK ari yo Banki ya Made in Rwanda”.

Ibindi bibazo babajije ni ibijyanye no kongera amashami by’umwihariko mu mujyi wa Musanze, aho abakiriya bavuga ko ishami rimwe mu Mujyi uri gutera imbere ridahagije, basaba kandi ko hakomeza n’ubukangurambaga mu gutinyura abahinzi mu cyaro bakomeje kumva ko BK ari banki y’abakire gusa.

Abatekereza gutyo bamazwe impungenge n’umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, wavuze ku mikorere mishya Banki ikomeje guteganyiriza abaturage, irimo no kwagura zimwe muri serivise bahabwa.

Yagize ati “Tumaze kugira aba Agents mu gihugu barenga ibihumbi bitatu, ariko gahunda ni ukugera ku bihumbi bitanu nibiba ngombwa n’ishami rya kabiri turarifungura hano i Musanze, dore ko amazu menshi meza amaze kuzamuka i Musanze nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali, ntabwo dushaka ko igihe cyanyu mukimara mutonze imirongo kuri banki, dushaka ko mukibyaza umusaruro, kandi nta muntu ukwiye kumara isaha ategereje guhabwa serivise”.

Arongera ati “Ikindi kinshimisha ni ukubona abagore b’abacuruzi bakora neza twicaranye hano, dufite gahunda yo kureba ukuntu twagira umwihariko w’imikoranire n’abagore bari muri bizinesi. Ikindi dufite abakozi twahaye akazi batangiye kugenda mu makoperative baganira n’abahinzi, kugira ngo turusheho kubegera kandi ubuhinzi ni ikintu gikomeye gitunze abantu benshi. Tudafashije abahinzi n’ukuntu tubona ubwiyongere bw’abaturage ntabwo twagera ku cyerekezo Igihugu cyifuza”.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye uruhare rwa BK mu iterambere ry’abatuye Intara ayoboye, mu rwego rwo kugeza abaturage ku iterambere.

Avuga ko BK yazamuye imibereho y’abaturage muri gahunda zinyuranye za Leta, mu kubakira abatishoboye, gutanga mituweri, n’ibindi ariko ashimangira ko igikorwa BK yakoze cyo guha urubyiruko akazi, cyafashije Intara y’Amajyaruguru mu kurwanya ibibazo by’urubyiruko rubura akazi rukishora mu ngeso mbi.

Urwo ruzinduko rwakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Inkuru bijyanye:

Banki ya Kigali yijeje abakiriya kurushaho kubaha serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka