Abifuza guhatanira agera kuri miliyoni 30 Frw muri gahunda ya Urumuri bongerewe igihe
Ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ) bongereye amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga bifuza ko yahatana muri gahunda ya ‘Urumuri’.

‘Urumuri’ ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu, yatangijwe ku mugaragaro tariki 06 Werurwe 2025, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato by’umwihariko urubyiruko, abakobwa n’abagore hamwe n’abafite ubumuga, bafite imishinga iri munsi ya Miliyoni 500Frw imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikora.
Gahunda ya ‘Urumuri’ igitangizwa byari biteganyijwe ko abifuza kuzahatana kwiyandikisha byagombaga kurangirana na tariki 1 Mata 2025. Icyakora, mu rwego rwo gukomeza gutanga amahirwe no ku bandi, ubuyobozi bwa BK Foundation bwatangaje ko igihe ntarengwa cyongerewe kugera tariki 21 Mata 2025.
Ubu ni uburyo bwo guha igihe gihagije ba rwiyemezamirimo babyifuza kandi bujuje ibisabwa, ababyifuza bakaba bagomba kunyuza ubusabe bwabo hano.
Iyi gahunda izibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo mu kurengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere, ahazatoranywa imishinga 135 myiza kurusha iyindi, hanyuma ba nyirayo bakazahabwa amahugurwa atandukanye.
Ayo mahugurwa yiganjemo ajyanye no kwagura ibikorwa, akazabafasha kugera ku iterambere rirambye.
Mu mishinga 135 hazatoranywamo 30 myiza kurusha indi buri wose ukazahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 30Frw yishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu nta nyungu.
Abifuza guhatana bagomba kuba ari ba rwiyemezamirimo bafite imishinga imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikorera mu Rwanda kandi izwi, yibanda cyane ku bikorwa byo kurengera ibidukikije no gukoresha umutungo kamere, irimo ubuhinzi, kubyaza umusaruro imyanda n’ibindi birimo kurengera amashyamba.
Abemerewe kwiyandikisha ni ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35, abakobwa, abagore n’abafite ubumuga bakaba bari mu byiciro bizibandwaho cyane hatangwa amahirwe.
Ababyifuza kandi bujuje ibisabwa bashobora kubisaba banyuze aha bitarenze tariki 21 Mata 2025.
Ibitekerezo ( 35 )
Ohereza igitekerezo
|
Nasabaga kuba umwe mubanyamahirwe bahatanira muri gahunda y’urumuri nagura imodoka nkayishyira mumuhanda cg nkakora business yange nko gucuruza ibyuma byimodoka Murakoze
Nasabaga kuba umwe mubanyamahirwe bahatanira muri gahunda y,urumuri nange nkagura business narisazwe nkora y,ubudonzi bw,imyenda .Murakoze
Mwiriwe neza nonese ufite umushinga uciye munsi ntabwo yemerwa cg bisaba kuba umushinga uyagezaho
nuko mwapfasha mukabntiza ayo mafaranga kugirango mbashe kwagura business yange mwana mukoze imana ibyumve mbaye nshimiye
Nashinga uruganda rwa music nkazamura abana bafite impano
Nashinga uruganda rwa music
Gize amahirwe nashinga businesses yo kuranguza ibikoresho byubwubatsi
Ubucuruzi bwa moto muburyo bwo gupatana especially kurubyiruko rufite categories
Nifuzaga kuba mubanyamahirwe bahatanira izi million business plan yange ikajyera kuri Bose murakoze
Nifuuzaga kuba mubanyamahirwe muguhatanira izi million 30 muri gahunda yurumuri business plan yange ikajyera kuri Bose nkagura umushinga wange
Igitekerezo cyanjye Niko mwampa inguzanyo
Icyo nasaba nuguhabwa inguzanyo nkaba nakagura business yange ya products zikomoka kuruhu kuko narindi no mubatoranije na TEF connect kubera bari nabonye umushinga wange wateza imbere nabandi murakoze