Uruganda rukora ubudodo hifashishijwe amagweja rugiye gusubukura imirimo

Minisitiri Sebahizi Prudence wagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, gahunda ijyanye n’iterambere ry’inganda ya 2024-2034, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena, yasobanuye ibijyanye n’uruganda rukora indodo zikorwa n’udusimba tw’amagweja rumaze igihe rudakora.

Minisitiri Sebahizi yasobanuriye Abadepite ko urwo ruganda ruri mu Rwanda, ariko rukaba rwarakoreshwga n’Abanya-Koreya y’Epfo. Nyuma y’uko abo bashoramari basubiye iwabo kubw’impamvu zabo bwite, imirimo y’uruganda nayo yahise ihagarara.

Yagize ati, “ Abo banya-Koreya y’Epfo bamaze gusubira iwabo ku mpamvu zabo bwite, uruganda rwarahagaze, kandi buriya ziriya ndodo za silk zikorwa n’amagweja, ni zo ndodo za mbere nziza zibaho mu bijyanye n’inganda zikora imyenda…”.

Minisitiri Sebahizi yemeza ko kubera akamaro urwo ruganda rufite cyane cyane ku nganda zikora imyenda, ubu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), irimo itegura uko yashaka abandi bashoromari bafata urwo ruganda, bagakomeza gutunganya izo ndodo.

Ibyo ni kimwe n’uruganda rutunganya ifitiriti z’ibirayi (chips) rwubatswe mu Karere ka Nyabihu, Abadepite bagaragaje ko kugeza ubu, ntacyo rukora, ku buryo umuntu yakwibaza niba rwarashyizweho nta nyigo ikwiye yabanje gukorwa cyangwa se niba hari ikindi kibazo cyabayeho.

Kuri icyo kibazo Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari gahunda ihari yo kugira ngo urwo ruganda rutangire gukora ibyo rwari rwaragenewe gukora, ndetse rutange umusaruro rwari rutegerejweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka