Umukobwa ukora amavuta muri avoka arasaba inkunga

Rwiyemezamirimo Niyidukunda Mugeni Euphrosine, washinze uruganda rukora amavuta muri avoka arasaba inkunga kugira ngo abashe gukora amavuta menshi yagera ku Banyarwanda b’ibyiciro byose.

Niyidukunda avuga ko abonye inkunga uruganda rwe rwagura imashini zatanga umusaruro mwinshi
Niyidukunda avuga ko abonye inkunga uruganda rwe rwagura imashini zatanga umusaruro mwinshi

Avuga ko amavuta atunganya nta ngaruka agira ku buzima, ariko hari abavuga ko ahenze “ku buryo atari buri wese wayigondera bitewe n’uko litiro imwe igura amafaranga y’u Rwanda 12.000”.

Ayo mavuta akora yagenzuwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge. Niyidukunda washinze uruganda ruyakora yemeza ko nta ngaruka yatera uwayakoresheje, ahubwo afasha mu kuvanaho ibinure bitari ngombwa mu mubiri.

Agira ati “Hari amavuta menshi babuza abantu kurya kuko iyo uyacaniriye, uyatekesheje nk’ifiriti, hari igipimo ageraho akamera nk’uburozi. Ibyo bituma yangiza uyakoresheje nyuma yo kuyacanira akangiza ubuzima bwe, ariko aya avoka aba ari umwimerere kandi yo yinjira mu mubiri agahomora bya binure byose byatewe n’amavuta mabi yakoreshejwe mbere”.

Uruganda rubyaza avoka amavuta rwatanze akazi ku bakozi barindwi barimo bane bahoraho
Uruganda rubyaza avoka amavuta rwatanze akazi ku bakozi barindwi barimo bane bahoraho

Nubwo aya mavuta avugwaho kutagira ingaruka ku wayakoresheje, abashobora kuyigondera baracyari mbarwa kubera igiciro cyayo bamwe bavuga ko gihanitse, bagahuriza ku cyifuzo cy’uko hagira igikorwa kugira ngo n’umuturage uciriritse abashe kuyigondera abungabunge ubuzima bwe.

Ntagahoraho Gaston agira ati “Abashobora kugura ayo mavuta ni bake cyane. Icyakorwa ni uko [igiciro cy’ayo mavuta] cyasubirwamo abayakora bakakigabanya”.

Mukamurenzi Ange yungamo ati “Nk’abanyamakuru mukwiye kutuvuganira ibiciro bikajya hasi kugira ngo tujye tubasha kuyahaha natwe turye neza”.

Niyidukunda na we yemeza ko igiciro cy’amavuta akora kiri hejuru koko, ariko nanone akavuga ko imbaraga zishorwa mu kuyakora n’ubuziranenge bwayo ari byo bituma n’igiciro cyayo kiri hejuru.

Amavuta akorwa n'uruganda Avocare
Amavuta akorwa n’uruganda Avocare

Ati “Kugira ngo mbone litiro imwe haba hagiye ibiro byinshi bya avoka. Litiro imwe ngurisha 12.000Frw, nshobora kuyikuramo andi malitiro 10 nagurisha ku mafaranga igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri, ariko njye ntabwo nashatse gukora byinshi byakwangiza abantu, nahisemo gukora bike byiza byafasha umuntu wangijwe n’amavuta mabi kugira ngo abeho neza”.

Umushinga wavuyemo uruganda rukora ayo mavuta, Niyidukunda avuga ko yawutangiye muri 2017, atangije ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda yari avanye kuri buruse yahabwaga ari umunyeshuri wa kaminuza.

Nubwo ari umushinga ugenda ukura, nturabasha gutanga umusaruro mwinshi kuko kugeza ubu bakora litiro 100 z’amavuta mu kwezi.

Ibibuto bya avoka na byo bikorwamo amajyane yo kunywa mu cyayi
Ibibuto bya avoka na byo bikorwamo amajyane yo kunywa mu cyayi

Uretse ayo mavuta, banakora amajyane mu bibuto by’izo avoka zibyazwa amavuta, Niyodukunda akavuga ko babonye inkunga cyangwa inguzanyo yafasha kwagura uruganda, n’igiciro cy’ayo mavuta gishobora kugabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka