Umujyi wa Kigali wavuze ko hari ba rwiyemezamirimo uha amasoko manini akabananira

Umujyi wa Kigali wasabye ko mu kuvugurura itegeko ryo gutanga amasoko ya Leta harebwa uburyo Isoko rinini ritahabwa umuntu umwe gusa, kugira ngo bitazajya bidindiza ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri iryo soko.

Komisiyo y'Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa MINALOC n'Umujyi wa Kigali ku bibazo inzego z'ibanze zihura na byo mu gushyira mu bikorwa itegeko N° 031/2022 ryo ku wa 21/11/2022 rigenga Amasoko ya Leta
Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa MINALOC n’Umujyi wa Kigali ku bibazo inzego z’ibanze zihura na byo mu gushyira mu bikorwa itegeko N° 031/2022 ryo ku wa 21/11/2022 rigenga Amasoko ya Leta

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu mujyi wa Kigali Abiyingoma Gerard, mu biganiro yagirange n’Abadepite bari muri Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko barebera hamwe icyakorwa ngo amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta akosorwe ari uko umuntu umwe atajya ahabwa isoko rinini wenyine.

Ku kibazo cyabajijwe Umujyi wa Kigali ni icyo gutinda kurangiza imirimo iba yarahawe ba Rwiyemezamirimo ugasanga hajemo kudindira.

Depite Muhakwa Valens Perezida Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yavuze ko impamvu batumiye umujyi wa Kigali kwari ukurebera hamwe icyakorwa mu mitangire y’amasoko ya Leta kuko babonye biragayitse muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Abiyingoma avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke nuko mu itegeko rigena gutanga amasoko ryavugururwa ntirihe Rwiyemezamirimo umwe gutsindira isoko rinini ku rwego rw’igihugu ari umwe.

Abiyingoma avuga ko iyo rwiyemezamirimo atsindiye isoko rinini ari umwe icyo gihe ugasanga kubihuza bimugora bityo n’amasezerano ntabwe yakubahirizwa uko bikwiriye.

Ati “Mbahe uregero nka Rwiyemezamirimo ufite gusana ibigo nderabuzima 28, utugari, 161, imirenge 35, uturere 3, n’ibitaro 6 n’umujyi wa Kigali 1 murumva ko kubirangiriza ku gihe bidashoboka”.

Abiyingoma avuga ko itegeko ridaha ububasha umujyi wa Kigali kwambura isoko uwo rwiyemezamirimo igihe atubahirije amasezerano kuko aba yaritsindiye ku rwego rw’igihugu.

Ikindi kibazo cyagaragajwe nuko usanga ba rwiyemezamirimo bato batsindiye isoko rya Miliyoni 20 badasabwa ingwate bityo hakabaho gusiga imirimo itarangiye bigatuma batabasha kwishyura ibyo batarangije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Ngendahimana Pascal yavuze ko hakwiriye no gushyirwaho uburyo bwerekana ko System itangirwamo amasoko igihe yagize ikibazo bikajya bigaragara kugira ngo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igihe akora ubugenzunzi ajye abona icyatindije gutanga ayo masoko.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bob Gakire yavuze ko ibibazo byagaragajwe bazabiganiraho bigashakirwa igisubizo kuko bikiri imbogamizi mu mitangire y’amasoko.

Gakire yasabye Abadepite ko mu gihe cyo kuvugurura itegeko rigenga imitangire y’amasoko bareba kuri ibyo bibazo byagaragajwe n’umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’intara bikongerwamo kugira ngo bikemure ibibazo bikirangwa mu masoko ya leta.

Perezida wa Komisiyo Muhakwa Valens yavuze ko itangwa ry’amasoko rikirimo imbogamizi zagaragajwe zizakorerwa ubuvugizi kugira ngo zikosorwe.

Ati “Izi mbogamizi zose zizakorerwa ubuvugizi ndetse n’igihe cyo kuvugurura iri tegeko ibyagaragajwe byose bizibandwaho birimo no kongera ingano y’amafaranga uturere tutemerewe kurenza mu itangwa ry’amasoko angana na Miliyoni 10”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka