Shora I Rwanda: Muri Rwanda Convention USA 2025 BK yahamagariye Diaspora gushora imari mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK) irahamagarira Abanyarwanda baba mu mahanga gufata iya mbere bagashora imari yabo mu iterambere ry’u Rwanda, binyuze mu buryo bwizewe kandi bwunguka.

Ni bumwe mu butumwa BK yatangiye muri gahunda ya ‘Rwanda Convention USA 2025’ yabereye i Dallas tariki 6 Nyakanga 2025, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bahuriye bakamara iminsi itatu mu biganiro bigamije guhuza ibitekerezo byakwifashishwa mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2050.

Mu gihe u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 31, iri huriro ryabaye umwanya wo kuzirikana amateka n’iterambere ryagezweho, no kurebera hamwe uko abari muri diaspora bakomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba baragaragaje ubushake bwo gukomeza uruhare mu mpinduka ziganisha ku iterambere ry’Igihugu

Mu byo BK yagaragaje, harimo ibisubizo bishya bigenewe abari muri diaspora nyarwanda n’abandi bashoramari mpuzamahanga, bashishikajwe no gutanga umusanzu wabo mu rugendo rw’Igihugu rugana mu cyerekezo 2050.

Kuri uwo munsi BK yahise itangiza ikigega cy’ishoramari cyagenewe diaspora n’abandi bashoramari mpuzamahanga cyiswe ‘BK Capital Fixed Income Fund’.

Ni ikigega cyemejwe n’Urwego Ngenzuramikorere rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), kikaba gitanga inyungu iri hagati ya 5% na 6% buri mwaka, bukaba ari uburyo bwizewe kandi bushoboka, kuko bwemewe n’amategeko yo mu Rwanda.

Aha umushoramari ashobora gutangirana n’Amadolari $2,000, ariko kandi akemererwa gukuramo (kubikuza) amafaranga ye igihe ashakiye. Si byo gusa kuko amafaranga yabikije amwemerera kuba yayafatiraho inguzanyo cyangwa akayakoresha nk’ingwate.

BK yanagaragaje inguzanyo z’imiturire zagenewe Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka gutunga inzu mu Rwanda. Yaba abashaka kubaka inzu zabo bwite i Kigali cyangwa kugura iz’ubukode i Rubavu, BK itanga uburyo bwo kubona inguzanyo n’inama z’ababifitiye ubumenyi.

Mu zindi serivisi zagenewe abari muri diaspora, ni uko BK itanga konti z’Amafaranga y’u Rwanda (FRW) ndetse n’iz’Amadevize. Muri ayo harimo Amadolari ya Amerika (USD) n’aya Canada (CAD), Amafaranga akoreshwa mu bwongereza (GBP), akoreshwa mu Bumwe bw’ibihugu by’i Burayi bakunze kwita Amayero (EUR) ndetse n’Amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (CHF).

izi konti ntizisaba ikiguzi cyo kuzikoresha ndetse kwakira amafaranga ku buntu. Izi konti kuzifungura ntabwo bisaba kujya ku cyicaro cya BK, kuko zicungwa hifashishijwe BK Mobile App cyangwa Internet Banking, ku buryo bituma buri Munyarwanda, aho ari hose ku Isi, abasha gucunga umutungo we atavuye aho ari.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Serivisi z’Abakiriya n’Ikoranabuhanga muri BK, Desire Rumanyika, ati “Turashaka ko diaspora iba abafatanyabikorwa nyakuri mu kubaka Igihugu. BK si umurongo uhuza gusa, ahubwo ni igikoresho cyizewe cyo guhindura icyifuzo kigahinduka igikorwa, n’igikorwa kigatanga umusaruro.”

Uretse Banki ya Kigali, ibiganiro bya Rwanda Convention USA 2025 byanitabiriwe na BK Foundation, yafashe umwanya igasobanurira abari muri diaspora ibikorwa byayo byiganjemo ibikubiye mu nkingi zirimo guteza imbere uburezi, gufasha urubyiruko n’abaturage kubona ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kurengera ibidukikije.

Abari muri Diaspora bagaragarizwa ko bafite amahirwe yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage b’imbere mu gihugu binyuze muri BK Foundation.

BK ikomeje kuba ku isonga mu kugerageza ibisubizo bijyanye n’ibyifuzo n’indoto z’Abanyarwanda aho bari hose, no kubongerera ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ubuyobozi bwa BK buti “Shora I Rwanda, hamwe na BK, ugire uruhare mu kubaka icyerekezo kirambye cy’Igihugu”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka