Shelter Afrique igiye gushora miliyoni 10$ mu myubakire yo mu Rwanda
Umuryango ufasha mu bikorwa bigamije iterambere ry’imiturire, Shelter Afrique, uratangaza ko ugiye gushora miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika mu myubakire y’amazu yo guturamo mu Rwanda ashobora gukodeshwa cyangwa kugurwa n’abatari abaherwe (middle income).
Shelter Afrique kandi irateganya gushora amadolari agera kuri miliyoni 80 mu bihugu bitandukanye bigize Afrika y’Uburasirazuba, batitaye ku bihe bibi byashize aho ahenshi amafaranga yataye agaciro; nk’uko umuyobozi wa Shelter Afrique, Allassane Ba, yabitangarije Reuters kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali yerekana ko hakenewe nibura kubakwa amazu yo kubamo mashya 25000 ariko ashobora kubakwa ni 300 gusa.
Umwaka ushize, Shelter Afrique yashoye izindi miliyoni 12 z’amadorali y’Amerika mu Rwanda ibinyujije muri banki y’imiturure ku nyungu y’amafaranga 8.5% mu gihe cy’imyaka ibiri.
Shelter Afrique kandi irateganya gusinyana amasezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 40 z’ amadolari y’Amerika n’urwego rushinzwe imyubakire muri Tanzania nayo azifashishwa mu kubaka inzu zo kubamo.
Umuryango Shelter Afrique washinzwe mu mwaka w’1982, ugamije gukusanya amafaranga agamije guteza imbere imyubakire ku mugabane wose wa Afrika.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
good idea kubakira abantu bafite middle income birakenewe mu Rwanda not only in Kigali City