Rutsiro: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya amabuye y’agaciro
Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko yamaze gufata icyemezo cyo kubaka uruganda rucicicitse rutunganya amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kongerera agaciro umusaruro w’amabuye aboneka muri ako karere no mu nkengero zako.
Tariki 24/01/2014, Minisitiri Kanimba yaje mu karere ka Rutsiro ari kumwe na na mugenzi we w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi ndetse na Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana mu rwego rwa gahunda guverinoma yihaye yo kureba imbogamizi ndetse n’icyakorwa kugira ngo akarere ka Rutsiro na ko gatere imbere kimwe n’utundi turere tw’igihugu.

Abo baminisitiri bari kumwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye z’intara y’uburengerazuba ndetse n’abo mu karere ka Rutsiro baganiriye n’imwe mu makoperative acukura amabuye yitwa Koperative Tuhagere bumva hari ibibazo bahura na byo mu gucukura no gutunganya ayo mabuye bakwiye gufashwamo.
Kubaka uruganda ruciriritse rutunganya amabuye mu karere ka Rutsiro biri muri gahunda Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ifite yo kubaka za CPCs (Community Processing Centers), ni ukuvuga inganda nto n’iziciriritse z’ikitegererezo mu bikorwa bitandukanye zizajya zifasha mu kongerera agaciro ibikorwa by’imishinga mito n’iciriritse.

Izo nganda ngo zizafasha n’abantu kuza kuhigira bakahungukira ubumenyi butandukanye. Minisitiri Kanimba ati “ni ishuri ariko rinabyazwa umusaruro.”
Mu karere ka Rutsiro haboneka umubare munini w’amakoperative acukura amabuye y’agaciro, hakaboneka n’ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro yiganjemo Gasegereti, Coltan na Wolfram.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko byo rurakenewe cyane ku girango twongerere agaciro amabuye dushora hanze
Amabuye arahari meshi ahubwo reta idufashe kubona
amamashini yogukoresha,kuburyo bugezezweho,
nibarwubake maze tujye tugemura amabuye y’agaciro hanze bityo duce ya magambo avuga ko mu Rwamda nta mabuye ahaba