Rubavu abarangije Kaminuza badafite akazi barigishwa kuba ba rwiyemezamirimo

Urubyiruko 25 rwarangije Kaminuza rutarabona akazi ruvuye mu bice bitandukanye by’igihugu ruri mu karere ka Rubavu mu kigo cya CCSME, rwigishwa kwihangira imirimo no kwiga imishinga aho kwicara rugategerez ako abandi bayihanga bakaruha akazi.

Mu gihe cy’iminsi itanu urubyiruko rurangije kaminiza rudafite akazi rwigishwa gukora imishinga, ruzitabwaho n’impugucye Karina HILDEBRANT ivuye mu gihugu cy’u Budage, ikazafatanya na William Singirankabo.

Uru rubyiruko ruzaganirizwa ku mahirwe ahari mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere, rwiga imishinga no gukorana n’amanki, mu gihe benshi bagaragaza ko bafite ibitekerezo bizima ahubwo imbogamizi bahura nayo ari ukubona igishoro.

Gahunda ya Hanga umurimo ibereyeho gufasha urubyiruko rufite imishinga myiza kubona inguzanyo, ku buryo abigishwa gukora imishinga barangiza bashoboye kugira imishinga bateguye kandi yoroherwa kubona inguzanyo mu mabanki, nk’uko byagendekeye icyiciro cya mbere bashoboye kugaragaza imishinga bakorera hamwe ikabateza imbere.

Abarangije kaminuza badafite imirimo babanje muri aya masomo bashinze kampuni yitwa Competent Young Graduate Entrepreneurs Ltd, banashyiraho ubuyobozi buzabafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo bahereye ku migabane bemeye gutanga buri muntu asabwa gutanga ibihumbi 100, nyuma y’uko babonye na Banki bazakorana.

Singirankabo, umuyobozi wa CCSME, avuga ko bashaka kwigisha ibyiciro bitatu by’urubyiruko rurangije Kaminuza rugahuza ibitekerezo, ku buryo bashobora gukora ibikorwa bifasha urundi rubyiruko rutashoboye kwiga kubona imirimo itari iy’ubuhinzi.

Yongeraho ko hari icyizere ko hagiye kuboneka imirimo mishya igiye guhangwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka