Qatar Airways igiye kugura 49% by’imigabane ya Rwandair

Mu gihe cy’amezi abiri gusa isinye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gufata imigabane 60% ingana na miliyari 1.3 y’amadolari ya Amerika, mu kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera, Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere yo mu gihugu cya Qatar (Qatar Airways) yatangaje ko igiye kugura 49% by’imigabane ya Rwandair (Kompanyi y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere).

Umuyobozi wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yemereye itangazamakuru mpuzamahanga ko aya makuru ari impamo, ubwo yari mu nama iri kubera i Doha muri Qatar, avuga ko ibiganiro biri mu nzira zo kunozwa.

Yagize ati “Ni imigabane 49% turi kuvugana na Rwandair”.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019, Gulf Airline na Leta y’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yatangaje ko ubwo bufatanye bukubiyemo amasezerano atatu, harimo kubaka, kugenzura no gukoresha ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Iki kibuga gitangira kubakwa cyari gifite agaciro ka miliyoni 818 z’amadolari ya Amerika, ariko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko cyongerewe ubushobozi kugira ngo kibe ku rwego rw’ibibuga byiza ku isi.

Mu kukivugurura, mu cyiciro cya mbere icyo kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka (bikubye hafi kabiri ku mubare wari waragenwe mbere), mu gihe icyiciro cya kabiri giteganyijwe kuzarangira mu mwaka wa 2032, icyo kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Gusinya amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege no kugura imigabane muri Rwandair, bigaragaza ko Qatar yinjiye mu buryo bwihuse muri gahunda y’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda.

Rwandair yari iherutse gutangaza ko yahagaritse by’agateganyo ingendo zijya i Guangzhou mu Bushinwa, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, isanzwe yaraguye uduce ikoreramo ingendo tugera kuri 28.

Kuba Qatar Airways isanzwe ikorera ingendo mu duce turenga 160 igiye kugura imigabane muri Rwandair, ni intambwe ikomeye ku bwikorezi bwo mu kirere bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazagura n’igihugu

sub yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka