Ngororero: Kutagira amahoteri ahagije ngo ni igihombo ku bacuruzi
Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ngororero, Ibrahim Kanyambo akaba ari nawe ukodesha amazu y’akarere yubakiwe kwakira abakagana n’ibindi bikorwa (Guest House y’Akarere ka Ngororero) avuga ko kuba muri aka karere nta mahoteri ahagije ahari biteza igihombo gikomeye ku bacuruza serivisi zakira abagenzi.
Kanyambo usanzwe afite uburambe mu bikorwa by’amahoteri avuga ko n’ubwo hari abibeshya ko kugira amahoteri menshi cyangwa abatanga serivisi zisa benshi ari igihombo ku babitangiye mbere, ngo kuri we bimuteza igihombo kuko abura abo bunganirana muri serivisi batanga kandi bikaba bitoroshye ku muntu umwe gutanga serivisi zose ku bakiriya.

Uyu mugabo atanga urugero rw’uko hari abashyitsi baza mu karere bakeneye aho barara ariko bagakorera inama ahandi, cyangwa se bakazana abantu benshi ikigo kimwe kidafitiye ubushobozi bwo kwakira.
Kanyambo avuga ko igihombo nk’icyo ahura nacyo mu bikorwa bye aho hari abamugana ariko inyubako n’ibikoresho afite bikamubana bikeya, cyangwa bagashaka kujya ahantu hatandukanye kubera ubushake bwabo. Ibi rero iyo ngo atabishoboye hari ubwo abakiriya bigira mu yindi mijyi cyangwa ntibishimire uko bakiriwe.

Mu gukemura iki kibazo, binyujije muri PSF mu Karere ka Ngororero bashyizeho amakoperative y’abikorera mu mirenge igize akarere, aho bakangurirwa kwishyirahamwe bagakora igikorwa kinini giteza imbere akarere kandi nabo bakahakura inyungu.
Akarere nako katangiye korohereza aba bikorera kugera kuri iyi ntego gashyiraho ibibanza mu mujyi wa Ngororero bigurwa n’abagaragaje ubushobozi bwo kuhubaka amazu yafasha mu kuzamura serivisi no gutanga serivisi nshya zitagararaga muri uyu mujyi, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Niramire Nkusi yabitangaje.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abashoramari bakagombye kuba babonye iki cyuho hakiri kare maze bakahazamura amazu agezweho bityo aka karere kakava mu icuraburindo ryo kubura ibi bikorwaremezo