Minisitiri Murekezi i Kinshasa mu nama yiga ku ishoramari
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016 ari i Kinshasa mu nama igamije guha agaciro ibyagezweho n’abikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi nama yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon na Perezida wa DR Kongo, Joseph Kabila Kabange, hamwe n’abandi bakuru ba za Guverinoma.
Igamije kandi kwereka abashoramari uko ishoramari rihagaze, umutekano uharangwa ndetse n’amahirwe ahari mu ishoramari.
Ni inama yari ihuje abahagarariye inganda zitandukanye zikorera mu karere, abashinzwe iterambere ry’imishinga, abakuru ba za Guverinoma bo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere, abashoramari mpuzamahanga n’abarebana n’ubukungu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukosore umutwe w’iyi nkuru, ni Minisitiri w’Intebe ntabwo ari Minisitiri byonyine