Kuri buri faranga ryinjira ku byo twohereza hanze, dusohora andi atatu-MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) irasaba abashoramari mu biribwa n’ibinyobwa kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko ryo mu gihugu bityo ibitumizwa hanze bigabanuke.

Byavuzwe kuri uyu wa 16 Gashyantare 2016, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi 3 yateguwe n’umushinga Comesa Business Council (CBC) ku bufatanye n’Urwego rw’Abikorera (PSF), yagenewe abashoramari mu biribwa n’ibinyobwa.

Hategeka Emmanuel,Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, avuga ko ikinyuranyo cy'ibyoherezwa hanze n'ibigurwayo ari kinini cyane.
Hategeka Emmanuel,Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, avuga ko ikinyuranyo cy’ibyoherezwa hanze n’ibigurwayo ari kinini cyane.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Hategeka Emmanuel, avuga ko guhugurira abikorera kongera umusaruro ari ngombwa kugira ngo bagabanye icyuho hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo.

Yagize ati “Ikinyuranyo hagati y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dukurayo kiracyari kinini kuko kuri buri faranga ryinjira ku byo twohereza hanze, dusohora andi atatu kugira ngo tubone ibyo twinjiza mu gihugu, ni ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu”.

Avuga ko ibi kugira ngo bikemuke bisaba ingufu z’abikorera, ari yo mpamvu y’aya mahugurwa yo kubongerera ubumenyi.

Umwe mu bashoramari ufite umushinga w’ibihumyo, Niyonsenga Ildephonse, agaruka ku kamaro k’aya mahugurwa.

Ati “Uyu mushinga wa Comesa ugiye kudufasha kongera ubumenyi bityo tunoze ibyo twakoraga bityo banaduhuze n’abaguzi banini n’abanyenganda ku buryo twabahahiraho ubwenge, tugatunganya byinshi kandi byiza”.

Abashoramari barasabwa kongera ingufu mu byoherezwa hanze.
Abashoramari barasabwa kongera ingufu mu byoherezwa hanze.

Akomeza avuga ko bajyaga bahura n’ikibazo cy’ibituruka hanze bikagera mu Rwanda bihendutse kurusha ibyabo, none ngo bagiye kunguka ubwenge bwo kuzahangana na byo.

Umuyobozi wa PSF, Nkusi Mukubu Gérard, avuga ko hari gahunda nyinshi zo gufasha abashoramari kugira ngo batere imbere.

Ati ”Icya mbere ni amahugurwa nk’aya, icya kabiri ni ukubakangurira kujya bitabira amamurikagurisha kuko akenshi usanga batanazi akamaro kayo kandi ari ho bahurira n’abandi bakungurana ibitekerezo”.

Hagati y’umwaka wa 2012 na 2014, agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze karenga gato miliyari 83, mu gihe ibyo rwaguzeyo bikabakaba miliyari 134 nk’uko Ubuyobozi bwa PSF bubivuga.

Amahugurwa nk’aya yaherukaga kubera mu gihugu cya Zambiya mu kwa mbere k’uyu mwaka, akazagera no mu gihugu cya Uganda, Kenya , Ethiopia na Malawi ku ikubitiro, mbere yo kuzenguruka ibihugu 19 byibumbiye muri Comesa nk’uko Ubuyobozi bwa CBC bubitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka