Kugira konti ni nko kugira indangamuntu mu buryo bw’imari - Dr. Nsanzabaganwa

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira konti mu kigo cy’imari ari indangamuntu mu buryo bw’imari kandi igafasha nyirayo.

Dr. Nsanzabaganwa avuga ko gutunga konti ari nko gutunga indangamuntu (Photo:Internet)
Dr. Nsanzabaganwa avuga ko gutunga konti ari nko gutunga indangamuntu (Photo:Internet)

Ibyo abivuga mu rwego rwo gukangurira abantu kuzigama babicishije mu bigo by’imari, ikindi kandi ngo konti ni urufunguzo rwa serivisi nyinshi zigeza umuntu ku mari, ikanoroshya uburyo bwo gukoresha amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Dr. Nsanzabaganwa agaragaza ukuntu konti yafashije benshi muri #GumaMuRugo yatewe na Covid-19, ari ho ahera avuga ko ari indangamuntu.

Agira ati “Mu buryo bworoshye tuvuga ko kugira konti ari nko kugira indangamuntu mu buryo bw’imari. Kugira konti rero mu kigo cy’imari yaba Banki, SACCO, yewe no muri Mobile Money, ni indangamuntu ugomba kugira mu buryo bw’imari kandi ikagufasha”.

Ati “Akamaro kayo rero kagaragaye cyane muri kino gihe cya #GumaMuRugo, umuntu udafite konti hari serivisi atabashaga kugeraho, uyifite na we yihutiye kuyihuza na Mobile Money kugira ngo yinyagambure, bityo yoroherwe mu myishyuranire mu gihe atabasha kugenda. Igufasha kandi gushora imari, ntiwagura imigabane nta konti ugira, ntiwabona inguzanyo, n’ibindi”.

Avuga kandi ko muri iki gihe ibigo by’imari byatangiye gahunda yo guha abantu inguzanyo y’ingoboka yihuse, bigahera ku kuba bibona izina ry’umuntu muri sisiteme (system) gusa.

Ati “Iyo utagira konti hari amahirwe uba wivukije, nk’uko hari bamwe babikora banga ko imitungo yabo imenyekana. Uyu munsi hari ibigo by’imari biha umuntu inguzanyo yihuse bishingiye ku ko bimubona muri system gusa, iyo izina ryawe ridahari ntiriba rihari, ubwo ayo mahirwe wowe utagira konti aba agucitse”.

Kugira konti kandi biri muri gahunda ya Leta yo kugabanya gukorakora amafanga mu ntoki, nko guhemba abantu mu ntoki nubwo baba bahembwa make bikwiye gucika, kuko ari na bumwe mu buryo bwo kugabanya ikwirakwira rya virusi zitera icyorezo cya Coronavirus.

Icyakora hari bamwe mu baturage bumva ko konti zo mu mabanki zigirwa n’abafite amafaranga menshi cyangwa abahembwa ku kwezi, nk’uko Nsabimana Antoine wo mu Karere ka Muhanga ukora ibiraka byo guhinga abisobanura.

Ati “Jyewe ibya konti mba numva bitandeba, nzi ko ari iby’abacuruzi bakomeye cyangwa abakozi ba Leta bahembwa buri kwezi. None se nkanjye ukorera amafaranga 800 ku munsi bagahita bayampa mu ntoki, ubwo utwo kudushyira kuri konti bimaze iki! Ntibyanankundira kuko batumpa mpita mpahira urugo nagira amahirwe hagasigara 200 nkayagura agacupa”.

Icyakora avuga ko yajyaga azigama mu kimina kugira ngo azabone uko yishyura mituweri none na byo ngo byaramunaniye kuko hari ubwo atabona ikiraka.

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko kuzigama bitarinjira mu muco w’Abanyarwanda, akenshi bikagaragazwa n’ubwizigame buba buri ku makonti y’abantu mu bigo by’imari bitandukanye, kuko kugeza muri Gicurasi 2018 ubwizigame bw’igihugu bwari kuri 13.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka