Koperative Umwalimu SACCO yashyize serivise zo kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo kuri Telefone

Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bayo ubu bakoresha telefone zigendanwa n’ubundi buryo bakabona serivisi zitandukanye zo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo, batabanje gukora ingendo bajya ku mashami y’Umwalimu SACCO.

Hari abageraga ku mashami bagasigayo dosiye bagategereza niba zizemerwa cyangwa niba zizangwa, rimwe na rimwe bagatinda kubona igisubizo. Iryo koranabuhanga ribereka aho byapfiriye bagahita babibona bagakosora kugeza ubwo ribereka ko dosiye zabo cyane cyane izisaba inguzanyo zemewe, bakajya ku mashami y’Umwalimu SACCO bagiye guhabwa inguzanyo basabye.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Madamu Laurence Uwambaje
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Madamu Laurence Uwambaje

Ibi biremezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Madamu Laurence Uwambaje, uvuga ko ubu iryo koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa. Agira ati : « Nk’ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO turajwe inshinga no kurushaho guha serivisi nziza abanyamuryango bacu no kwagura serivisi zacu z’ikoranabuhanga, kugira ngo tworohereze abanyamuryango kubona serivisi z’imari, gufata inguzanyo, kugura no kwishyura ibintu bitandukanye batagombye kubanza gutonda imirongo ku mashami yacu».

Yongeyeho ati : « Ubu twashyizeho online loan application ifasha abanyamuryango gusaba inguzanyo batiriwe bakora ingendo ku mashami y’Umwalimu SACCO, ndetse mu nama yo ku wa 30 Werurwe 2026 twemeje ko inguzanyo zose zigomba kujya zisabirwa muri iyo sisitemu. Turateganya no gutangiza serivisi y’aba agents ‘agency banking’ izafasha abanyamuryango kurushaho kubona serivisi zo kubitsa no kubikuza hafi yabo.»

Umwalimu SACCO wungutse miliyari 23.5 Frw mu mwaka ushize wa 2025

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bugaragaza ko iyo koperative ikomeje gutera imbere. Bwatangaje ko mu mwaka wa 2025 washojwe kuwa 31 Ukuboza 2025, iyi koperative yungutse miliyari 23.5 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro ungana na miliyari 6.4 Frw hagasigara urwunguko rwa miliyari 17.1 Frw.

Uru rwunguko rukaba rwarazamutse ugereranyije n’urwunguko rwari rwabonetse mu mwaka wa 2024, kuko mu mwaka wa 2024 iyi koperative yari yungutse miliyari 21.3 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro, hagasigara urwunguko rwa miliyari 15.5 Frw.

Urwo rwunguko rwagezweho bitewe na serivisi zitandukanye zahawe abanyamuryango b’iyi koperative mu mwaka wa 2025, ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku mirimo imwe n’imwe kuko imyinshi isigaye ikorwa n’ikoranabuhanga.

Abitabiriye Inama y'Inteko Rusange bunguranye ibitekerezo
Abitabiriye Inama y’Inteko Rusange bunguranye ibitekerezo

Ku bijyanye no gutanga inguzanyo, mu mwaka wa 2025 Koperative Umwalimu SACCO yahaye abanyamuryango inguzanyo zingana na miliyari 248 Frw. Izo nguzanyo zatanzwe mu mwaka wa 2025 zishyuwe neza kurusha izatanzwe mu mwaka wa 2024 kuko igipimo cy’inguzanyo zakererewe kwishyurwa mu mwaka wa 2025 ni 0.9% mu gihe mu mwaka wa 2024 igipimo cy’inguzanyo zakererewe kwishyurwa cyari 1.03%. Icyakora ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO bwatangaje ko bufite icyizere ko n’izo nguzanyo zakererewe zizagaruzwa mu gihe cya vuba.

Ku bijyanye na serivisi z’ubwizigame, mu mwaka ushize wa 2025 ubwizigame buhoraho bw’abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO bwanganaga na miliyari 89.6 Frw, mu gihe ubwizigame buhoraho bwabonetse mu mwaka wa 2024 bwanganaga na miliyari 73.9 Frw.

Umwaka wa 2025 warangiye Koperative Umwalimu SACCO ifite umutungo mbumbe wa miliyari 292.9 Frw, ukaba wariyongereye ugereranyije n’umutungo mbumbe yari ifite mu mwaka wa 2024 wanganaga na miliyari 239.8 Frw.

Koperative Umwalimu SACCO ni koperative y’abarimu yo kuzigama no kuguriza, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, itangira kwakira ubwizigame bw’abanyamuryango muri 2007, ariko itangira guha inguzanyo abanyamuryango bayo mu mwaka wa 2008.

Koperative Umwalimu SACCO ihuriwemo n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’ayigenga, abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza ndetse n’abandi banyamuryango bakora mu nzego zishinzwe uburezi mu Rwanda. Igamije guteza imbere imibereho y’abarimu n’abandi banyamuryango bayo biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kuzigama aho bagenda bazigama nibura amafaranga angana na 5% y’umushahara wabo buri kwezi ndetse ubu bwizigame bukagenerwa n’inyungu buri mwaka ingana na 5%.

Kuva itangiye gutanga inguzanyo, Umwalimu SACCO yagiye ishyiraho ubwoko butandukanye bw’inguzanyo hagamijwe gukemura ibibazo bitandukanye by’abanyamuryango. Kugeza ubu, hari ubwoko butandukanye bw’inguzanyo kandi buri wese ahitamo iyo afata bitewe n’icyo agiye kuyikoresha. Inyungu kunguzanyo na yo iterwa n’ubwoko bw’inguzanyo yafashe.

Kugeza tariki 30 Werurwe 2026, Koperative Umwalimu SACCO yari ifite abanyamuryango barenga 160,000 (active members).

Kuri iyi tariki nibwo habaye inama ya 32 Isanzwe y’Inteko Rusange y’Umwalimu SACCO yabereye i Kigali, ihuza ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO n’abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’Igihugu aho abanyamuryango bo muri buri murenge baba bahagarariwe n’umwarimu umwe. Iyi nama iterana kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa gatatu no mu kwezi kwa cumi n’abiri.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana, yashimiye abanyamuryango ba koperative uburyo bitabiriye serivisi za koperative yabo mu mwaka wa 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka