Kayonza: Ngo bari mu gihombo baterwa n’agakiriro kadakora kandi karuzuye
Agakiriro k’Akarere ka Kayonza kubatswe mu Mudugudu wa Gihima mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange, ku birometero nka bitanu uvuye rwagati mu mujyi wa Kayonza. Ako gakiririo kazengurutswe impande n’impande n’amazu ameze nk’ay’ubucuruzi agaragara nk’akiri mashya ndetse hakaba n’andi acyubakwa.
Uretse amazu abaturage batuyemo, menshi muri ayo mazu agaragara nk’ay’ubucuruzi ari hafi y’agakiriro ntiyari ahari mu myaka ibiri ishize, kuko harimo ayatangiye kubakwa nyuma y’aho ubuyobozi butekereje kubaka agakiriro muri ako gace. Nta gushidikanya ko ba nyiray’ayo mazu bari bategereje isoko rinini ry’abantu bazajya gushaka serivisi zitangirwa mu gakiriro.

Hashize amezi agera hafi kuri abiri ako gakiriro kuzuye kuko rwiyemezamirimo wakubatse yagashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza mu kwezi kwa kane kwa 2015. Gusa kugeza tariki 09 Kamena ubwo twateguraga iyi nkuru bigaragara ko kataratangira gukora neza kuko imiryango igomba gukorerwamo hafi ya yose ifunze.
Ako gakiriro kitezweho gufasha akarere ka Kayonza guhanga imirimo mishya 3500 kagomba guhanga buri mwaka. Kuva gatangiye kubakwa bamwe mu bagaturiye bakaba bari biteguye kukabonamo imirimo, abandi batangira gutekereza kubaka ibikorwa remezo birimo n’amazu y’ubucuruzi hafi ya ko bategereje abaguzi bazakururwa n’ako gakiriro.

Nyamara ariko, nyuma y’amezi hafi abiri kuzuye gasa n’aho kataratangira gukora, ari na ho bamwe mu baturage bahera bavuga ko ari igihombo kuri bo nk’uko byemezwa na Dusengimana Sylvain ufite ibutiki hafi y’ako gakiriro.
Ndagijimana ucururiza ubushera imbere yako we agira ati “Aka gakiriro kazatugirira akamaro nigatangira gukora kuko nkatwe duturanye na ko tuzabonamo imirimo. Ubu kuba kataratangira gukora turabibona nk’igihombo kuko ibyo ducuruza ntibigenda.”

Igihombo aba baturage bavuga si bo kigeraho gusa. Ubwo twasuraga ako gakiriro tariki 08/06/2015 twasanze imiryango ine yonyine ari yo yatangiye gukorerwamo, bamwe mu bayikoreramo bakavuga ko batabona abakiriya bitewe n’uko agakiriro kataratangira gukora neza.
Umuyobozi wa Koperative Bose Bambera y’abadozi, Uwamahoro Diane, agira ati “Ntabwo biratangira kugenda nta bakiriya turabona. Tugikorera muri Sacca [aho bakoreraga mbere] twabonaga abakiriya ariko hano nta bantu tubona. Twadoze amashati turayamanika ngo turebe niba hari abaza kugura ariko mu gihe kigera ku cyumweru tumaze hano nta n’umwe turabona.”

Kimwe mu bibazo bikomeye bituma ako gakiriro kataratangira gukora neza ngo ni ikibazo cy’uko kubatswe ahantu hatagera amashanyarazi ya ‘triphasé’ afite imbaraga ku buryo yakoresha imashini zikenera umuriro mwinshi cyane cyane izikoreshwa mu bubaji.
Hakiza Kumeza Innocent wahawe inshingano zo gutangiza ako gakiriro avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwandikiye ikigo cya EDCL gikora ibijyanye no gukwirakwiza ingufu kugira ngo kigeze ayo mashanyarazi ya triphasé kuri ako gakiriro, kandi ngo cyijeje ubuyobozi bw’akarere ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bishobora kuzaba byakemutse.

Agakiriro ka Kayonza kuzuye gatwaye miriyoni 912 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buri gushishikariza abacuruzi n’abanyabukorikori badakenera amashanyarazi afite imbaraga nyinshi kuba bimuriyeyo ibikorwa byabo, ikibazo cy’ayo mashanyarazi nigikemuka n’abandi bakoresha bene izo mashini zikenera umuriro mwinshi bakazabona kwimuka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|