Gahunda ya Hanga umurimo yamubashishije gushinga uruganda rwa kawunga
Uzabakiriho Agnès utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yabashije gushinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, Rusatira Maize Flour Company, abifashijwemo na gahunda ya Hanga umurimo. Kawunga akora yitwa Isoko.
Uzabakiriho ngo yagize igitekerezo cyo gushinga uru ruganda, aho yumviye gahunda ya Hanga Umurimo. Igitekerezo cye rero ngo cyabashije kwemerwa, akora amahugurwa, hanyuma akora umushinga, nuko Banki y’abaturage imuha inguzanyo ya miriyoni zigera kuri 35 yari akeneye.
Kugira ngo abashe kubona iyi nguzanyo, ikigega BDF (Business Development Fund) cyamutangiye ingwate ya 75% by’aya mafaranga yari akeneye muri banki. Uzabakiriho kandi yabashije no kubona inkunga y’ikigega gifasha abahinzi n’aborozi RIF (Rural Investment Fund), cyamutangiye 25% y’inguzanyo yari yatse muri banki.

Nyuma y’aho Uzabakiriho yaboneye inguzanyo, yahise atangira imirimo y’ubwubatsi, anagura imashini zitungaya ibigori zikanabikuramo kawunga. Ubu amaze ukwezi akora, kandi afite icyizere cy’uko inguzanyo ya banki yahawe agomba kuyishyura mu myaka ine, azarangiza kuyishyura mbere yaho.
Impamvu y’iki cyizere ni uko uruganda rwe rutunganya toni 10 kandi zose zikagurwa ku buryo zirara zishize. Na none kandi, ngo ntiyarekeye aho umurimo wo gupiganirwa amasoko yari asanzwe akora. Ibi byose rero ngo bizamubashisha kwishyura inguzanyo yahawe mu gihe.
Uretse ifu ya Kawunga agurisha, n’ibisigazwa byo mu ruganda rwe ni ibiryo by’amatungo ku buryo abigurisha n’aborozi bo mu Karere atuyemo.
Yari asanzwe ari rwiyemezamirimo
Uzabakiriho yiyemeza gushinga uru ruganda, ntibwari ubwa mbere yiyemeza kuba uwikorera (rwiyemezamirimo). Ngo yari amaze igihe apiganirwa amasoko yo kugemura ibiribwa mu mashuri yo mu karere atuyemo.

Mbere yo gutangira kuba rwiyemezamirimo kandi, ngo yari asanzwe ari umukozi ushinzwe isomero mu kigo cy’amashuri yisumbuye. Amaze kubona ko akazi akora katamubashisha kwihera umwana ibyo amusabye, yahise asezera kuri ako kazi ni uko atangira kwikorera, ahereye ku mafaranga ibihumbi 250, biramuhira kandi biranamutinyura.
Intego ye ni ugutera imbere cyane. Afite gahunda yo kwagura uru ruganda ku buryo ruzagira ubushobozi bwo gutunganya byibura toni 30 ku munsi. N’icyizere ndetse n’ishema, Uzabakiriho ati “icyo ngamije ni ukwiteza imbere kuruta uko nari ndi.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahari ubushake byose birashoboka cyane,kuko nk’uyu muntu watangiriye ku mafaranga makeya agakora umushinga usobanutse nta kuntu leta ndetse n’ibigo by’imari bitamufasha kugera ku nzozi ze