Ejo Heza yinjije Miliyari 7.5 Frw kuva muri Nyakanga 2024

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB igaragaza ko mu Gihugu hose, abanyarwanda bizigamiye ahazaza akabakaba miliyari ebyiri mu mwaka wa 2024.
Iyi raporo igaragaza ko abanyamuryango ba Ejoheza mu gihugu bose, ku ntego uturere twari twihaye, y’ubwizigame bw’abanyamuryango ya Miliyari 9 na Miliyoni 510, kugeza muri Gashyantare 2025 amafaranga bari bamaze kuzigama agera kuri Miliyari 7 na Miliyoni zisaga 540 y’u Rwanda; bingana n’igipimo cya 79,3%.
Kuva muri Nyakanga 2024, uturere twose tw’u Rwanda twari twihaye imihigo, aho umuhigo wo hejuru kurusha iyindi, wari kuri miliyoni 375 mu karere ka Gakenke, Rubavu, Gicumbi, Rusizi, Gasabo, ndetse na Nyamasheke.
Akarere ka Gakenke kesheje uyu muhigo ku kigero cya 100.1%, aho ku muhigo wabo barengejeho 495,219 Frw.
Umuhigo muto kurusha iyindi wari Miliyoni 300, nawo ukaba warahuriweho n’uturere dutandukanye.
Akarere ka Nyanza ni ko kinjije amafaranga macye kurusha utundi, aho abanyamuryango batanze 192,664,979 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, avuga ko kuba barabaye aba mbere babikesha kuba abaturage barushaho gusobanukirwa icyo Ejo Heza izabagezaho.
Agira ati: “Icyo twahereyeho ni ukumvisha buri muturage ko ari ku isonga kandi ko akwiye kugira uruhare mu bimukorerwa. Twegereye abakozi b’ibigo bitandukanye, za Koperative ndetse n’abo mu bigo by’abikorera, tubasobanurira icyo kwiteganyiriza muri Ejo Heza bivuze, kandi ko ari uguteganyiriza umuryango utekanye, cyane ko iyo uwiteganyirije apfuye cyangwa se ageze mu gihe atakibasha kugira icyo akora, Ejo Heza imugoboka. Ibyo rero usibye abagenerwabikorwa, natwe ubwacu nk’Ubuyobozi n’inzego dufatanya, twabigize ibyacu uhereye ku Muyobozi w’Isibo kugeza ku Muyobozi w’Akarere twese tujyana mu ngamba”.
Mutumwinka Martha wo mu Karere ka Gakenke, akaba ari n’umunyamurango wa Ejo Heza, avuga ko kuba Akarere kabo kanikiye utundi bitavuze ko bagiye kwirara.
Ati: “Kuza imbere y’abandi twabigezeho kuko gahunda twayumvise vuba tukayigira iyacu tutagoranye cyangwa ngo twirindirize.”
“Dufite Ibimina, Amatsinda cyangwa Amakoperative tubamo, nanone kandi hari abakiri batoya bafite imirimo ibinjiriza amafaranga, icyo tuzakora abo bose ni ukubashishikariza ko kwizigamira buri gihe, ari byo bigira inyungu cyane kandi ko akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure”.
Kugeza ubu muri ako Karere honyine habarurwa Abanyamuryango ba gahunda ya Ejo Heza 177,719 bamaze kwizigamira 2,397,780,708 y’u Rwanda kuva Ejo Heza yatangira ku mugaragaro,
Muri rusange, Uturere twose tw’Igihugu nk’uko Raporo ya RSSB ikomeza ibigaragaza,
Ohereza igitekerezo
|
Twese twifuza EJO HEZA (a good future).Niyo mpamvu twiteganyiriza mu buryo butandukanye.Byaba mu kwizigamira,mu gutanga imisanzu muli RSSB cyangwa gushora amafaranga mu yindi mishinga izaturwanaho mu myaka iri imbere.Ariko kwiteganyiriza nyakuli,ni ugushaka imana yaturemye,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Ababigenza gutyo,nkuko ijambo ryayo rivuga,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.