Banki Nkuru z’Ibihugu bya Afurika zahuriye mu Rwanda ziganira ku ifaranga koranabuhanga

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Soraya Munyana Hakuziyaremye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Banki Nkuru z’ibihugu kugira ngo hareberwe hamwe imbogamizi mu nzego zitandukanye cyane cyane ibijyanye n’amategeko bishobora gutuma hari ibitagerwaho neza nk’uko bikwiye.

Guverineri Soraya, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026, mu nama y’ihuriro rya Banki Nkuru zo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (Sub-Saharan Africa Central Bank Network), iteraniniye I Kigali mu rwego rwo kuganira ku bijyanye n’ifaranga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye n’imikoranire mu buryo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu bya Afurika.”

Iyi nama itegurwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igamije kurebera hamwe kunoza uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga hari kandi gutanga urubuga rwagutse rwo gusangira ubumenyi, kuganira ku mbogamizi zihari, no gushaka ibisubizo bya politiki byafasha kunoza imikoranire mu buryo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byayitabiriye.

Guverineri Soraya atangiza iyi nama yavuze ko ibiganiro biyiganirirwamio bigamije gutanga amahirwe yo gutekereza no kuganira mu buryo bwimbitse kandi bwagukiye buri wese ku bibazo byinshi by’ingenzi.

Ati: "Tugomba gusuzuma ibyagenze neza n’ibitaragenze neza mu mikoranire y’uturere ibihugu byacu bibarizwamo, ndetse tunarebere hamwe niba imbogamizi z’amategeko, amabwiriza cyangwa imiyoborere ari zo zikomeje kudindiza kurushaho gushyira hamwe.”

Guverineri Soraya yabwiye abayobozi ba Banki Nkuru z’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ko bafite inshingano zidasanzwe zirimo no kurinda umutekano w’ifaranga no kurinda uburyo bw’ihererakanya ry’ifaranga.

Yagize ati “Dufite inshingano zidasanzwe. Nka Banki Nkuru, turinda kudahungabana kw’ifaranga, tugenzura n’uburyo bwo kwishyurana, kandi tukagira uruhare rukomeye mu guhindura urwego rw’imari dukoresheje ikoranabuhanga. Ubufatanye bwacu bukwiye kurenga imipaka kuko buzagena niba ejo hazaza h’uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika imbaraga tuzakomeza kuzitatanya cyangwa tukazihuza mu buryo butanga umusaruro.”

Yasoje agaragaza ko intego isobanutse kuko gushyiraho uburyo bwo kwishyurana muri Afurika buramutse buhujwe neza, bugakora neza kandi bukaba butajegajega, bufasha guteza imbere ubucuruzi, gukurura ishoramari ryinshi ku mugabane wa Afurika bikajyana no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi kandi byashimangiwe na Luca Antonio Ricci, Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ishami rya Afurika, yagaragaje ko guhuza neza uburyo bwo kwishyurana (interoperability) ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko icyatima uburyo bwo kwishyurana ku Mugabane wa Afurika bubasha gukorana neza hagati yawo bituma ubufatanye mu by’imari hagati y’ibihugu by’Afurika burushaho gukomera, ndetse bikanafasha umugabane wa Afurika gukorana neza n’indi migabane y’Isi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bibiri by’ingenzi byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ni iki mu by’ukuri kibangamira guhuza neza uburyo bwo kwishyurana?”

Abitabiriye ibyo biganiro bagaragaje zimwe mu mbogamizi zikomeje gutuma uburyo bwo kwishyurana muri Afurika budahuzwa neza, zirimo mbogamizi mu bya tekiniki, ibibazo bijyanye n’imiyoborere, kudahuza amabwiriza n’amategeko hagati y’ibihugu, kubura amahame (standards) ahuriweho ndetse n’icyuho mu bikorwaremezo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka