BK yahawe igihembo nka Banki ihiga izindi mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK) yahawe igihembo cya banki ihiga izindi mu Rwanda muri 2022, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance, bikaba bihabwa amabanki n’Ibigo by’imari ku isi, iki kikaba gitanzwe ku nshuro ya 29.

Mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika, 36 gusa nibyo byatoranyijwemo banki zahize izindi, aho mu Rwanda Banki ya Kigali ariyo yaje imbere y’izindi, hashingiwe ku by’ingenzi byagendeweho hatangwa ibi bihembo bya Grobal Finance.

Raporo ku bijyanye no gutoranya izo banki izashyirwa ahagaragara muri Gicurasi, mu kinyamakuru cya Global Finance, ndetse no k’urubuga rwa GFMag.com.

Banki zahawe ibihembo zatoranijwe mu bihugu birenga ku 150 mu turere tw’isi dutandukanye harimo Afurika, Aziya-Pasifika, Karayibe, Amerika yo Hagati, u Burayi bwo hagati n’Iburasirazuba, Amerika y’Epfo, Uburasirazuba bwo hagati, Amerika y’Amajyaruguru n’u Burayi bw’Iburengerazuba.

Grobal Finance yatangaje ko ukurikije uko ibintu byifashe muri Ukraine, yahisemo kudatanga ibihembo bya Banki nziza mu bihugu bifitanye isano n’amakimbirane kugeza ubu.

Raporo yo muri Gicurasi izagaragaza kandi amabanki meza yatoranyijwe muri Amerika, Ibigo by’imari bya Kisilamu na banki nziza ku isi hashingiwe ku karere ibarizwamo.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Global Finance, Joseph D. Giarraputo yagize ati “Kubera ko isi mu by’imari ihagaze nabi kubera ko u Burusiya bwateye Ukraine, abayobozi b’ibigo nabo bahuye n’iki kibazo gishya, kijyanye no guhitamo umubano hagati y’amabanki.”

Yakomeje agira ati “Dukurikije ingorane zikomeye zatewe n’icyorezo cya Covid-19, izi mpinduka zisaba ko abantu barushaho kwita ku mibanire y’ubucuruzi ku isi. Ibihembo byacu bishyigikira abafata ibyemezo mu guhitamo abafatanyabikorwa beza mu by’imari.”

Muri rusange Banki nziza ku isi izatangazwa mu mpeshyi ishyirwe mu kinyamakuru mu Kwakira, ikazatangarizwa rimwe na Banki nziza ku isi mu byiciro birenga icumi by’ingenzi.

Igihembo Banki ya Kigali yahawe cyatanzwe ku mabanki yitwaye neza uyu mwaka hashingiwe ku kuba banki yaritabiriye gushyira mu bikorwa ibyo abakiriya bayo bakeneye ku masoko, ariho ihangana rikomeye no kuba yarageze ku musaruro ushimishije wubakiye ku nkingi z’igihe kizaza.

Ibyashingiweho byose byakozwe n’abanditsi ba Global Finance nyuma yo kugisha inama abayobozi bashinzwe imari, abanyamabanki hamwe n’abajyanama ba za banki, n’abasesenguzi batandukanye ku isi yose.

Amabanki yasabwe kandi gutanga inyandiko zishyigikira amahitamo yazo. Ibipimo ngenderwaho byasuzumwe birimo kuzamuka mu mutungo, inyungu, kwagura amashami mu bindi bihugu n’uturere, uburyo bw’imibanire n’andi ma banki, iterambere rishya mu bucuruzi no guhanga udushya.

Ku ngingo yo kuzamuka mu mutungo ndetse n’urwunguko, Banki ya Kigali iherutse gutangaza ko muri 2021 yungutse Miliyari 51.9Frw. Inyungu BK Group yabonye ishingira ku bwizigame bw’abakiriya bayo bwageze kuri miliyari 974.5Frw muri 2021, ugereranyiye na miliyari 790.8Frw yabonetse mu mwaka wa 2020.

Iki gihembo Banki ya Kigali yabonye, kije cyiyongera ku kindi iherutse guhabwa nka kimwe mu bigo byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka