Abigishwa na DOT bitabiriye amarushanwa ya Hanga Umurimo
Abanyeshuri 52 bigishwa gukora imishinga n’umushinga DOT(Digital Opportunity Trust) bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye amarushanwa yiswe Hanga umurimo bagamije gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Daria Ingabire, umukozi wa DOT ukorera mu karere ka Gatsibo, avuga ko benshi mubigishinjwe n’uyu mushinga bitabiriye aya marushanwa bahereye ku byo biga kuko n’ubusanzwe wigisha abaturage uburyo bwo gukora ubucuruzi hamwe n’ikoranabuhanga.
Ingabire agira inama abitabira gukora imishinga kumva neza imishinga bategura, gutekereza uko yashyirwa mu bikorwa hamwe no kwiga aho yakorerwa cyane ko imishinga izajya mu marushanwa ya hanga umurimo izahabwa amanota barebeye kuba izatanga akazi kenshi, n’abo izagirira akamaro.
Umushinga DOT ukorana n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 40. Ku barangije kwiga bafite imishinga myiza bishyize hamwe DOT ibakorera ubuvugizi ku bigo bitanga inguzanyo kugira ngo imishinga yabo ishyirwe mu bikorwa.
Amarushanwa ya Hanga Umurimo ari mu buryo bwo gutinyura urubyiruko n’abagore guhanga imirimo no kongera ubushobozi ibigo bito n’ibiciriritse mu gukora imishinga ibyara inyungu. Minisitere y’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa bayo barifuza gufasha abikorera bashya n’abasanzwe bikorera 1500.
Imishinga izatoranywa banyirayo bazahabwa amahugurwa mu kuyishyira mu bikorwa mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2012.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|