Abasanzwe ari ba bihemu mu mabanki ntibari mu bazafashwa nyuma ya COVID-19 - Dr Nsanzabaganwa

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsanzabaganwa Monique, avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.

Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko ba bihemu batazoroherezwa mu mabanki mu kwishyura inguzanyo
Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko ba bihemu batazoroherezwa mu mabanki mu kwishyura inguzanyo

Ni mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2020, aho uwo muyobozi yabajijwe ku bibazo amabanki n’abakiriya bayo bagize nyuma y’ibi bihe bibi byatewe na COVID-19.

Dr. Nsanzabaganwa yavuze ko hagiye kubaho ibiganiro hagati y’ibyo bigo by’imari n’abafashe inguzanyo, mu rwego rwo gusuzumira hamwe uburyo hafatwa ingamba zo korohereza abantu kwishyura bidahungabanyije ubukungu.

Yagarutse ku myitwarire imwe n’imwe isanzwe iranga uwaka inguzanyo, aho bamwe bamara gufata amafaranga ya banki bagaterera agati mu ryinyo, birengagiza amasezerano ndetse bagatangira no gukwepa banki igihe ibahamagaye ngo baganire.

Niho yahereye avuga ko, mu korohereza abantu kwishyura inguzanyo bahawe hazagenderwa ku myirwarire n’imikorere myiza isanzwe iranga uwafashe inguzanyo muri banki.

Agira ati “Muri ibi bihe COVID-19 yadindije imikorere, hazabaho ibiganiro hagati y’uwafashe inguzanyo na banki. Muri ibyo biganiro byo koroherezwa mu buryo bwo kwishyura, hazarebwa uburyo uwo muntu azanzwe yitwara, imikorere ye, niba asanzwe yishyura neza inguzanyo ahabwa”.

Arongera ati “Hari bamwe basanzwe ari ba bihemu, bakomeje kwitwaza ko icyo cyorezo cyabahombeje kandi n’ubundi basanzwe batubahiriza amasezerano bagiranye n’amabanki. Mu gihe banki imuhamagaye ngo bagire ibyo banoza mu mikoranire ntiyitabe, ugasanga ni wa muntu wirirwa akwepa.

Kandi iyo yumvise ko banki igiye guteza ibye agatangira kwirukanka hirya no hino mu buyobozi avuga ko arenganye. Muri ibyo biganiro hazabaho ubushishozi, abo bigize ba bihemu ntabwo bari mu bazafashwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko nubwo hari gahunda yo kwiga ku buryo bwo gufasha abantu mu kwishyura, umubare w’abagana amabanki bagaragaza ibibazo byabo ukiri hasi cyane.

Asaba buri wese wahuye n’icyo kibazo kwegera amabanki n’ibigo by’imari bakorana bakagaragaza ibibazo byabo, birinda kuba bacikwa n’ayo mahirwe bashyirirwaho ajyanye no koroherezwa kwishyura inguzanyo.

Dr. Nsanzabaganwa yavuze ko mu gihe serivisi zimwe zitangira gufungura kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, ari bwo hazagaragara neza icyuho COVID-19 yateje mu rwego rw’ubucuruzi, hashakwa n’ingamba zo kubikemura.

Avuga ko na Leta yiteguye gufasha ibyo bigo by’imari, mu kwirinda ko urwego rw’ubucuruzi rwazamo icyuho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

URAMURENGANYIJE AKOZE IBYO YAGOMBAGA GUKORA AKOZE INSHINGANO ZE PE ABANTU YAMAZE NIBANDE AHUBWO BAGUSHAKE BAGUFUNGE NTIWATANZE AMAKURU CG SE YARI UMUTURANYI WAWE BIKABA ARI ISHYARI UMUFITIYE WIGEZE WIGA NKAWE BAKWIMA AKAZI AHUBWO MWISHYURE ABAFITE IMYENDA KDI MUKURIKIZE ÂMBWIRIZA YATANZWE NABABISHINZWE ABO BIGORA TUGANE BANK ZACU

Bernard yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Ikigihugu cyiracyafite abantu twakwita injiji urareba umuntu ukavugango mwamaze abantu nuko muragororerwa nonese wigeze utanga ikirego. Urwanda nurwaburiwese ntawe uhejwe. Mbona leta yagombye gukora andi mategeko ahana yihanukiriye abantunkaba, igihugucyara senyutse hejuru yabantu nkaba, kandi rimwenarimwe usanga abantunkaba batabamugihugu aribamwe bamunzwe nishyari.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-05-2020  →  Musubize

Ariko Monika rwose jya wivugira wabuzwa n,iki ko mwamaze abantu mukagororerwa! Haraho wahurira b,ideni se jya utuza na Basili ntiwaruzi ko yagwa ishyanga nawe gabanya wekwishongora ngo ba bihemu umuntu qe aba bihemu abishaka wowe wakwemera ko inzu y,abana bawe itezwa ureba?

Gasana frank yanditse ku itariki ya: 4-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka