Abarenga 400,000 barahamagarirwa kuzuza imyirondoro yabo ngo babone ubureganzira ku migabane yabo muri BPR Bank

Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.

Abayobozi ba BPR Bank mu kiganiro n
Abayobozi ba BPR Bank mu kiganiro n’abanyamakuru

Iyi banki ubu yabaye imwe mu zigize KCB Bank Group y’Abanya-Kenya, irabarura abahoze bayibitsamo barenga ibihumbi 400 idafite amakuru yabo yuzuye ngo ibabare nk’abanyamigabane bujuje ibisabwa.

BPR Bank ivuga ko uwafunguraga konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda akayibitsamo amafaranga hagati mu myaka ihera tariki ya 4 Kamena 1975 kugera tariki 31 Nyakanga 2007, yabaga ari umwe mu banyamigabane(ba nyiri iyo banki).

Umuntu wese, kabone n’ubwo yaba yarabikuje amafaranga yose yari afite kuri konti, ndetse n’ubwo yaba yarafunze iyo konti ye, aratumiwe mu ishami rya BPR Bank rimwegereye yitwaje indangamuntu ye, agatabo cyangwa sheki cyangwa agapapuro yahawe amaze kubitsa cyangwa kubikuza mu myaka yavuzwe.

Ku badashoboye kugera ku ishami cyangwa agashami ka BPR Bank mu Gihugu, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bashobora kuzuza amakuru basabwa basuye urubuga www.bprshareholdersregistration.rw

Umuntu waba adafite izo mpapuro zigaragaza ko yari afite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda(BPR), agana ishami ryayo yabitsagamo baba bamuzi(bafite amazina ye) bakamwandika bundi bushya.

Mu gihe nyiri konti n’imigabane muri BPR yitabye Imana, ngo hashobora kuza uwo yasize, yaba umugore cyangwa umwana we, akaza yitwaje icyemezo cy’uko uwo aje kuzungura atakiriho, agatabo hamwe n’indangamuntu bya nyakwigendera.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru ku wa 21 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko iki gikorwa nikirangira ku itariki 16 y’ukwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka, ari bwo bazamenya uko bagenza abanyamigabane bazaba bamaze kwibaruza.

Rubagumya yagize ati "Banki ikora neza iyo beneyo bayikoresheje, bene imigabane nimugaruke mufungure konti zanyu, Abanyarwanda baze bafate imigabane yabo, noneho batubwire n’uko bifuza ko banki yabo yabafasha".

Umuyobozi wa BPR Bank, Patience Mutesi, avuga ko amashami 154 ya BPR Bank ari hirya no hino mu Gihugu imashini za ATM, abajenti n’ikoranabuhanga bikomeje gufasha abakiriya.

Yongeraho ko mu minsi iri imbere hazajya habaho guhabwa umwenda (inguzanyo) umuntu akoresheje ikoranabuhanga hatabayeho kujya kuri banki.

Muri serivisi BPR Bank yifuza guha abanyamigabane bayo hari ukuba umuntu yajya ahindura ingwate iyo migabane agasaba inguzanyo muri Banki, ariko ko hakomeje kwakirwa n’ibindi byifuzo by’abayigana, cyane cyane abo banyamigabane.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nabuze agatabo kanjye, ubu bizagenda bite? Kandi nari umunyamuryango kuva 2002-2007.Konti yanjye yari
1058(BP, ishami rya Kayove) Tel:0785322964

Nzayisenga Salomon yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

Nabuze agatabo kanjye, ubu bizagenda bite? Kandi nari umunyamuryango kuva 2002-2007.Konti yanjye yari
1058(BP, ishami rya Kayove)

Nzayisenga Salomon yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

None se ubu Umuntu wapfuye 1994 irangamuntu ye n’agatabo byava he Koko mworohereze abantu niba Koko mushaka kudufasha

Niyigena Clenie yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

None se ubu Umuntu wapfuye 1994 irangamuntu ye n’agatabo byava he Koko mworohereze abantu niba Koko mushaka kudufasha

Niyigena Clenie yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Nanjye ndasaba ko nabona umugabane wanjye natangiye kubitsa muri 2009
ubwo rero mwamfasha

Tel:0787803062

HABINEZA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Njyewe mbarizwa kurizi tel zikurikira:+250782821434
+250723614887
Mpereye ikayonza,ndego ,ariko nchumbitse ikinyinya muri district ya gasabo akagali ka Gasharu. Kubera gupagasa niho ndi Ubu nanditse Ubu butumwa.
Murakoze ntegereje igisubizo cyanyu cyiza

Bigirimana theogene yanditse ku itariki ya: 2-08-2023  →  Musubize

Nkaba nsaba ubuyobozi kumfasha kubona iyimigabane y’umubyeyi wanjye n’ibwo atakiriho ntampamvu uzatuma tutabona iyimigabane kuko mufite urutonde ,mwansaba amazinaye n’ibyangomwa byanjye bigaragaza ko ari umubyeyi wanjye kuko indanga mimere yanjye irabigaragaza.NB:compte yambere y’intambara ntabwo twayibuka kubera nyine intambara mwatiroheteza kubona iyimigabane y’umubyeyi wanjye.

Bigirimana theogene yanditse ku itariki ya: 2-08-2023  →  Musubize

Abanyamuryanho w’itabye lmana akaba afite umuryango yasize ariko nta gatabo bafite kandi yarahemerwaga muriyo bank,amafrnga ya pansiyo bizagendagute ?kuko Yari umubyeyi wanjye ,Yari umunyamuryango wa bpr ya rubavu 1983-…..

Bigirimana theogene yanditse ku itariki ya: 2-08-2023  →  Musubize

ARIKO HARI URU TABO RUNINI TWARI TWARUJUJE MU MYAKA YASHIZE SINZI AHO BARUSYIZE, UBUNDI SE NINGOMBWA KUZANA IKINTU KEREKANA KO WABITSAGAMO, MURI SYSTEM NTUBA URIMO? UBU UWABA ATAKIRIMO ASHOBORA NO KUBA ADAFITE URUPAPURO NA RUMWE RWA BPR, ARIKO TUZAREBA KO HARURWO TWABONA GUSA RUBUZE MWAZANAREBA MURI SYSTEM.MUKORESHEJE AMAZINA, ID YUMUNTU, AHO YAKORAGA BISHOBOKA KO NUBU AKIHAKORA.

kanayingwe olive yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka