Ababoshyi b’uduseke barasaba kwishyurizwa akabakaba muri miliyoni 70

Ababoshyi b’uduseke bo mu Karere ka Ruhango barasaba kuvuganirwa ku mushoramari ubagurira uduseke kuko ngo hashize amezi atandatu batishyurwa.

Aba bagore bavuga ko bari basanzwe bakorana n’umushoramari w’Umunyamerika ufite Kampanyi yitwa “Opportunity Cross Africa”, ariko ngo amaze amezi asaga 6 atabishyura none ngo byabateje ubukene.

Ababoshyi b'uduseke ngo bacitse intege kubera kutishyurwa.
Ababoshyi b’uduseke ngo bacitse intege kubera kutishyurwa.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko muri icyo gihe umushoramari amaze atabishyura amaze kubajyamo hafi miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, no kuri ubu ngo ntibagishobora no kwigurira ibikoresho.

Mukashyaka Violette, wo mu Murenge wa Byimana, avuga ko agiye kumara hafi imyaka 10 atunzwe no kuboha agaseke. Akavuga ko bari bagize amahirwe babonye umushoramari wabaguriraga uduseke akabishyura neza, ariko ubu ngo s iko bikimeze.

Agira ati “Umugore wo muri uyu murenge, ahanini atunzwe no kuboha agaseke, rwose abagore ba hano, bari bamaze kugera ku iterambe. Ubu bari gusubira inyuma, kuko aho bakuraga amafaranga hahagaze”.

Ubuyobozi ntibwari buzi iki kibazo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avuga ko aba bagore batigeze bamenyesha inzego z’ubuyobozi iki kibazo, ariko ngo ubwo bakimenye bazegera uwo mushoramari bamenye ikibazo cyabayeho, ubundi gishakirwe umuti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avug ko iki kibazo agiye kubafasha kugikurikirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avug ko iki kibazo agiye kubafasha kugikurikirana.

Na we yemeza ko ubusanzwe agaseke ari ko kagize iterambere ry’umugore muri ako gace.

Umuyobozi uhagarariye Opportunity Cross Africa mu Rwanda, Nshumbusho Modeste, avuga ko yemera ko habayeho gutinda kwishyura aba baturage, ariko na bo ngo si bo kuko byaturutse ku isoko bafite muri Amerika.

Avuga ko ubundi bafite abakiriya babiri, harimo umwe ubaha komande y’ibiseke akeneye, ariko hakaba n’uwo bagira, aho bajyana ibiseke mu iduka rye agacuruza, akazabaha amafaranga yarangije gucuruza.

Agira ati “Ni byo turabyemera ko twatinze pe, gusa nubwo bavuga ko ari igihe kinini si byo, kuko twaherukaga kubishyura mu kwezi kwa 5 k’umwaka ushize wa 2015, twirenzaho amezi atatu turabishyura. N’ubu hasigayeyo ukwezi kumwe, kandi na ko bitarenze icyumweru turaba twayabahaye.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu na bo bamaze gufata ingamba z’uko bazajya bafata ibiseke bike bazajya babasha guhita bishyura aba bagore nibura mu gihe kitarenze ukwezi. Ubundi ngo batwaraga byinshi bigatinda gushira, ugasanga bitumye habaho gutindana amafaranga yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyuma yo gukora iyi nkuru, bahise babishyuraho miliyoni 32, andi na yo ngo ni mu kwezi gutaha! Bravo.

Matsiko Johnson yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka