Abayobozi b’inama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyo Gutera Inkunga Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA Adjustment Fund) yemeje igihe icyo kigega kigomba gutangira imirimo yacyo.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Barry Segal washinze umuryango Segal Family Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza.
Ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya kabiri rya Private Banking, ikazajya iha serivisi abakiriya nk’uko Banki ya Kigali isanzwe ibikora.
Abibumbiye muri Nyanza Investment Group Ltd (NIG) bashyizeho uruganda rukora imyenda y’ubwoko butandukanye rukorera i Nyanza, rukaba rumaze guha akazi abiganjemo urubyiruko 70.
Ibigo bigize BK Group byishimira imikorere myiza yabyo, hamwe n’abakiriya bagize uruhare mu kuzamuka kw’inyungu mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, yageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 900Frw.
Umwongereza Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda, ubu arashima uko iki Gihugu cyamwakiriye, akaba yarafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa akorera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bamaze imyaka isaga 23 bizezwa ko ku nkengero zacyo hazubakwa ibikorwa remezo nk’amahoteri n’ibindi bikururura ba mukerarugendo; ariko kugeza ubu bategereje ko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.
Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.
Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech, ruzaba rwatangiye gukora kuko abashoramari babonetse. Ni uruganda rwitezweho kuba ikigega Nyafurika mu bijyanye n’imiti n’inkingo, ruherutse kwemezwa kugira ikicaro i Kigali binyuze mu masezerano yasinywe hagati (...)
Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), kivuga ko uruganda rw’i Nyabihu rwoza, rutonora ndetse rugakata ifiriti mu birayi, rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.
Bamwe mu baturage bangirijwe n’ibiza tariki ya 3 Gicurasi 2023 batangaza ko bahangayikishijwe n’uko bazishyura inguzanyo bari barafashe muri banki nyuma y’uko ingwate bari baratanze zangijwe n’ibiza.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.
Nyuma y’uko muri 2017 ikigo cyo mu Bwongereza, Unilever, cyiyemeje guhinga icyayi no kubaka uruganda rugitunganya mu Karere ka Nyaruguru, icyayi cyatewe ku ikubitiro cyamaze gukura none n’uruganda ruzagitunganya rugeze kure rwubakwa.
BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza (...)
Mu rwego rwo guteza imbere abikorera, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), ibinyujije mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), batangije gahunda yo gufasha abikorera bo mu Rwanda, kubona inguzanyo ziboroheye, ugereranyije n’izitangwa na Banki zisanzwe mu gihugu.
BK TecHouse Ltd yishimiye ibyemezo bibiri mpuzamahanga by’ubuziranenge mu kurinda amakuru y’abakiriya, kuri serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zitangwa n’icyo kigo.
Sosiyete yo mu Bwongereza, Aterian PLC, izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje icyizere ifite cyo kubona amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byagaragaje ko yaba ahari.
Abari Abakozi ba Leta basaga 45 baturutse hirya no hino mu Gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi 12 mu gutegura imishinga iciriritse, izishingirwa kugeza kuri miliyoni 500Frw mu bigo by’imari, mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo.
Banki ya Kigali (BK) yongeye kwemezwa nka Banki ihiga izindi mu Rwanda, yegukana igihembo gitangwa na Global Finance Magazine ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Banki ya Kigali yatangaje ko yungutse Miliyari 59.7 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022. Ibyo ni ibyatangajwe na BK Group Plc kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu nama n’itangazamakuru yabaye ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho batangaje inyungu yabonetse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022 wose.
Abayobozi ba Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, bahuye n’abakiriya b’iyo banki by’umwihariko abagore, batuye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kubashimira no gukomeza kwizihiza umunsi w’abagore wizihizwa muri uku kwezi kwa Werurwe.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe |Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapour no mu bindi bihugu birimo Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, bagiranye ibiganiro n’abashoramari bo muri Australia, babashishikariza kwitabira gukorera ishoramari mu Rwanda.
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatanze inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 20 ku barimu, binyuze mu Kigo cy’Imari Umwalimu SACCO kugira ngo abafashe kubona inzu zabo bwite.
Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwagura no kongera serivisi zitangirwa ahantu hamwe hazwi nka ‘One Stop Centre’ ku cyicaro cya RDB, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo kuvugurura itangwa rya serivisi ku bakiriya no guha abashoramari serivisi zitandukanye bakenera kandi baziboneye ahantu hamwe.
NCBA Bank imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda, yafunguye ishami mu mujyi wa Musanze, mu rwego rwo kwegera abakiriya bayo, hatezwa imbere cyane cyane serivise zayo zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.