Imiryango 234 yo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye ifashwa na VUP (Vision Umurenge Programme) yo muri uwo murenge bishimiye ko iyi gahunda yabagejeje kuri byinshi.
Nyuma y’uko imirimo yakorwaga mu kubaka isoko rya Bushenge yarangiye, entreprise de construction des Bâtiments, Route et hydraulique (ECBRH) yubakaga iri soko yarishyikirije akarere ku buryo bw’agateganyo tariki 24/01/2012.
Abakora umurimo w’ubunyonzi ku muhanda werekeza aho bakunze kwita Sahara ku Kicukiro barasaba ubuyobozi ko bwabavuganira bakikomereza akazi kabo.
Umushinga SPARK n’ishuri ry’imali n’amabanki (SFB), bahawe kujonjora no guhugura ba nyir’ibitekerezo by’imishinga yatanzwe muri “Hanga Umurimo Munyarwanda” mu karere ka Nyagatare, bavuga ko muri ako karere abagore bitabiriye iyi gahunda ari bake ugereranyije n’abagabo.
Sosiyete y’itumanaho, Tigo Rwanda, yafunguye amashami abiri azajya atangirwamo service za Tigo (service center) mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu tariki 21/01/2012.
Mu karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cyo kutavuga rumwe hagati ya ba rwiyemezamirimo n’akarere bigatuma ibikorwa ba rwiyemezamirimo bahawe gukora bihagarara cyangwa bikagenda gahoro.
Abakora ubucuruzi bw’agataro mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko ibyemezo bafatiwe byo kudacururiza ku isoko rya Muhanga batazabireka kuko gucuruza agataro ari byo bibatunze.
Bralirwa, uruganda rutunganya inzoga n’ibinyobwa bidasindisha mu Rwanda, yatangaje ko guhera tariki 21/01/2012, igiciro cya fanta cyavuye ku mafaranga 250 kijya ku mafaranga 300. Igiciro cy’ibindi binyobwa ntacyo byahindutseho.
Ibigo Norfund na Fanisi bya Leta ya Norway byatangiye ibikorwa mu Rwanda muri gahunda yo gushaka ba rwiyemezamirimo bakorana bakanabatera inkunga mu bucuruzi nk’uko bisanzwe bibigenza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku isi.
Mu karere ka Burera cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Abatuye muri ako gace bavuga ko iyo kanyanga ituruka muri Uganda.
Mu karere ka Kayonza hagiye kubakwa inzu abagenzi bakora ingendo ndende bazajya baruhukiramo (roadsite station) mbere yo gukomeza ingendo za bo. Iyi nzu ngo izagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’akarere ka Kayonza by’umwihariko, kuko abazajya baharuhukira bazajya bahaherwa serivisi zishyurwa zizagira uruhare mu guteza (…)
Abacururiza ibigori bihiye mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Rulindo barasaba ko umusoro w’amafaranga 400 basabwa wagabanywa kuko kuko wenda kungana n’inyungu babona.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Bugesera mu bice by’icyaro badafite umuriro w’amashanyarazi bakomeje kwegeranya inkunga yabo kugirango babashe kuyagezwaho.
Abadepite bagize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, ubwo bari mu gikorwa cyo kureba aho amakoperative ageze yiyubaka mu karere ka Muhanga, teriki 17/01/2012, basabye ko amakoperative akora ibishoboka byose akagira ibikorwa bifatika bituma abatarayitabira bakururwa nabyo.
Kompanyi y’indege yo muri Afurika y’Epfo yitwa South African Airways, uyu munsi tariki 17/01/2012, yasubukuye ingendo zayo mu Rwanda no mu Burundi. Indege yayo ya mbere yageze i Kigali uyu munsi 17h00.
Bwana Girma Wake, inararibonye mu bijyanye n’indege, yagizwe umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi ya Rwandair.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), François Régis Gatarayiha, avuga ko kuba ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse bitavuze ko ibiciro by’ingendo nabyo bizagabanuka kuko ngo mu gushyiraho ibiciro by’ingendo hari ibintu byinshi bigenderwaho.
Nyuma y’igabanuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, bamwe mu bagenzi bo mu karere ka Muhanga barasaba ko igiciro cy’ingengo cyagabanurwa kuko n’ubusanzwe cyari kiri hejuru.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare barinubira ko umusaruro wabo uteshwa agaciro kandi ibiciro by’ibindi bicuruzwa bakenera bitajya bimanuka.
Amasosiyete mpuzamahanga 11 niyo asigaye apiganirwa kuzubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, (Bugesera International Airport) nyuma yo gutoranywa muri 33 yari yabisabye.
Perezida Kagame yongeye gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umurimo avuga ko kumenya gusa bidahagije ahubwo ko hakenewe gushyira mu bikorwa ubumenyi umuntu afite.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/01/2012, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bya lisansi na mazutu biragabanukaho 6%, bivuga amafaranga y’u Rwanda 60, mu gihugu hose, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ribigaragaza.
Umushinga ushinzwe gufata ubutaka, amazi no kuvomerera imyaka ku misozi (LWH) ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi umaze kuvana abaturage b’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu bukene.
Mu rugendo rugamije kumenya ingorane amakoperative ahurana nazo no kuyagira inama Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi yagiriye mu karere ka Gakenke tariki 13/01/2012 yashimye imikorere ya koperative « Abakundakawa ba Rushashi ».
Mu gihe umukino wa NAG (New Africa Gaming) uri kuganwa n’urubyiruko rwinshi ruwukina kugira ngo rwiyongerere amahirwe y’ubutunzi, bamwe mu bawukina bavuga ko ubahombya kandi ukanabatwara igihe kinini ariko kuwureka ngo ni ikibazo.
Guverinoma y’u Rwanda irateganya kongerera ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Kanombe ubushobozi kuko u Rwanda rukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, avuga ko igenamigambi rikaba rigaragaza ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzakenera toni zikabakaba ibihumbi 160.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, tariki 11/01/2012, yasuye yasuye ikibaya cya Kajevuba mu rwego rwo kureba niba cyujuje ubuso ba rwiyemezamirimo bashaka kugikoreramo basaba.
Umwaka wa 2011 warangiye umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefoni zigendanwa ugeze kuri miliyoni 4.4. Mu kwezi kwa gatandatu 2011 Abanyarwanda 36.5% bakoreshaga telefoni ariko mu kwezi kwa cyenda bari bageze kuri 40.2%.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) cyashyize ahagaraga urutonde rw’ibigo byahabwaga amasoko ya Leta byagaragaweho imikorere mibi bityo Leta ikaba yagennye ibihano kuri byo birimo no guhagarika amasezerano.