Ubuyobozi bw’ikigo gitanga ubwishingizi mu Rwanda COGEAR buhamagarira abafite inyubako n’ibindi bikorwa kubishyira mu bwishingizi kugira ngo mu gihe bigize ikibazo batagwa mu gihombo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, arasaba abatuye mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa gucunga neza ibikorwa by’iterambere biyirimo, kugira ngo iyo midugudu izabe imbarutso y’iterambere mu ntara y’Iburasirazuba.
Komisiyo ishinzwe kwishyuriza ibigo by’imari byambuwe ivuga ko bigenda neza ariko hakirimo bimwe mu bibazo, nk’abagaragara ku rutonde ko ari abo muri Nyabihu ariko imyirondoro yabo ntihaboneke, abarimo imyenda ariko batari hafi n’ibindi.
Umugore witwa Dusabemungu Spéciose utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, atangaza ko ubworozi bw’ingurube ari ingirakamaro cyane kuko bwamufashije kwiga kaminuza akayirangiza kandi bukaba bunamufasha kurihira abana be batandatu.
Kuri uyu wa 10/07/2013, hatangijwe ukwezi kwahariwe amakoperative mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturarwanda byumwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative.
Bamwe mu bahinzi ba Kawa bavuga ko ari igihingwa cyabateje imbere ugereranije n’ibindi bahingaga. Ngezahohuhora Joseph utuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu avuga ko yabashije kubaka inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2.
Abashoferi bakora batwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi-voiture) ku mupaka wa Ruhwa-Bugarama ngo barambiwe n’imyanzuro ifatirwa bagenzi babo bakora mu buryo butemewe bigatuma bahomba nyamara ntishyirwe mu bikorwa.
Umukecuru w’inshike witwa Mukaremera Marie Therese wo mu kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera arishimira ko agiye kubona icumbi ryo kubamo nyuma y’uko ntaho yagiraga ahubwo yirirwaga asembera mu baturanyi be.
Ibiciro ku masoko mu Rwanda bikomeje kwiyongera kuko mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 3,68 % mu kwezi kwa Kamena 2013 ugereranyije na Kamena 2012, mu gihe mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) byari ku kigereranyo kingana na 2,98 %.
Ikigo cy’gihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kiratangaza ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka cyashoboye kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 254 z’amadolari ya Amerika, amafaranga yavuye ahanini mu bikorwa by’ishoramari n’imishinga byanditse mu bitabo by’iki kigo.
Mu gihe mu turere tumwe na tumwe mu gihugu turi kugenda tuvugurura amastade yatwo tugashyiramo amatapi yabugenewe, turasabwa noneho ko twashaka ahandi hantu hashobora guteranira abantu barenze nibura ibihumbi 100.
Abakozi bubaka ahazajya hakorerwa imyuga n’ubukorikori (Agakiriro) mu murenge wa Huye,akarere ka Gisagara, barinubira itinda ry’imishahara yabo, ndetse naho iziye bagahembwa ibice ntibayahabwe yose.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari rwa Kabuye burasaba Leta kwita kuri gahunda yo guteza imbere isukari ikorerwa mu gihugu, kugira ngo ikureho igihombo cya buri mwaka kibarirwa muri miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika, agendera mu gutumiza isukari mu mahanga.
Ubwo hatahwaga ku mugararo umurenge SACCO wa Rurenge tariki 28/06/2013 , umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yatangaje ko n’indi mirenge SACCO itaratahwa bitarenze ukwezi kumwe iraba yarangije gutahwa.
Urubyiruko rwo mu mujyi wa Nyamata rubifashijwemo n’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera rwahuriye mu marushanwa yo kwidagadura, hanaremerwa bamwe muri rwo bari barangije inyigisho z’imyuga y’ubudozi no gutunganya imisatsi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko umujyi w’akarere ayoboye bari gushyiramo ingufu ngo ube umujyi wa kabiri mu gihugu kandi ube umujyi ukomeye w’ubucuruzi.
Imyubakire y’ikiraro kiri kubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania yari igeze ku kigero cya 43.1% mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2013.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bufatanije n’itorero UCKG (The Universal Church of the kingdom of GOD)bahurije hamwe abadamu barenga 400 ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubashimira no kubatera akanyabugabo mu bikorwa biyemeje birimo kwihangira imirimo bakava mu bukene.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burashimira abayobozi n’abakozi b’umurenge wa kageyo ko babashije kugaruza amafaranga agurizwa abaturage muri gahunda ya VUP mu mwaka ushize wa 2012/2013.
ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, umurenge wa Kabaya wongeye kuza kumwanya wa mbere mumirenge 13 igize akarere ka Ngororero. Nyuma y’igenzurwa ry’ishyirwa mubikorwa ry’imihigo byakozwe n’itsinda ryashyizweho mu karere, ndetse no kugaragariza abayobozi n’abaturage ibyo bagezeho mumwaka w’2012-2013.
Ikibazo cya barwiyemezamirimo bapatana amasoko baba baratsindiye ariko bakayata mu nzira ataruzura neza gikomeje kugaragara mu karere ka Rusizi kuko hari n’abambura abaturage bakoresheje.
Ba Rwiyemezamirimo banditse muri TVA barasabwa gukora by’umwuga kugira ngo igihe bakorana n’ababaha serivisi bajye bashishoza bamenye ko banditse mu buyobozi bw’imisoro bityo biborohere kwishyurwa TVA batanze kuri servisi bahawe.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, aratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013, abaturage b’iyi ntara bagera hafi ku bihumbi 100 binjijwe mu mirenge sacco nk’abanyamurwango bayo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kizakira inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abashoramari muri za servisi, tariki 08-09/07/2013; aho abo bashoramari n’abagena za politiki bitezweho kureba niba bashinga ibikorwa byabo mu Rwanda, bakazatanga n’inama zatuma igihugu kigera ku ngamba z’iterambere.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 19, yabaye tariki 04/07/2013, ubuyobozi bw’ingabo mu karere ka Karongi bworoje abantu babili batishoboye mu kagari ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera.
Abagize koperative MAGNIFICENT ikora ibintu bitandukanye mu ifarini ikorera ahitwa Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi bakesha umwuga wabo haba buri muntu ku giti cye ndetse na koperative ubwayo.
Banki Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD), yakiriye inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 620 (miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika), yagenewe na Banki y’Afurika y’Iburasirazuba y’Iteramberre (EADB). Amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no kuzamura imishinga.
Ishyirahamwe ry’abarwara abagenzi bibumbiye muri Rwanda Federation of Transport (RFTC) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batanga inkunga y’amazu 6 yagenewe abacitse ku icumu batishoboye bimuwe ku musozi wa Rubavu bagatuzwa ahitwa Kanembwe mu karere ka Rubavu.
Urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe DUHANGE UMURIMO riri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba batangaza ko bamaze kwiteza imbere babikesha ubukorikori bwo kuboha ibikoresho bitandukanye babikuye mu birere by’insina.
Ahereye ku mihanda yakozwe ariko hakongera gusabwa amafaranga yo kongera kuyikora, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, avuga ko hari amafaranga apfa ubusa kubera abakozi badakurikirana neza inshingano zabo.