Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangijwe i Kigali kuri uyu kane tariki 25/07/2013, rigaragazwa nk’igipimo cyo gusuzuma imizamukire y’ubukungu bw’igihugu ndetse no gutsura umubano n’amahanga mu bijyanye n’ubukungu, nk’uko Guverinoma n’inzego z’abikorera mu Rwanda babitangaje.
Guhera tariki 31/07/2013 abacururiza mu mazu yubatse ku buryo butagezweho rwagati mu mugi wa Butare bamenyeshejwe ko batazongera kuyakoreramo, ahubwo bakimukira mu mazu mashyashya yuzuye muri uyu mugi.
Koperative Umurenge SACCO ya Kagano mu karere ka Nyamasheke yatangiye mu mwaka wa 2009 itira ibiro byo gukoreramo, kuri uyu wa 25/07/2013 yatashye inyubako yayo yuzuye itwaye miliyoni zisaga 23 kandi ifite “Guichet Mobile” yorohereza abanyamuryango bayo kubitsa no kubikuza badakoze ingendo ndende.
Kuva imirwano yakongera kubura mu nkengero z’umujyi wa Goma, Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri uwo mujyi kimwe n’abajya kurangura yo bavuga ko bahagaritse ibikorwa byabo kubera gutinya ihohoterwa.
Mu minsi itari myinshi servisi za Gasutamo ndetse n’iz’Abunganira abacuruzi muri Gasutamo (Clearing Agencies) zo muri Uganda n’u Rwanda zizaba zifite abakozi ku Cyambu cya Mombasa.
Uruganda Brasserie des Milles Collines (BMC) rusanzwe rukora inzoga ya Skol rwashyize ahagaragara inzoga nshya rwise Virunga Mist. Iyo nzoga ishobora kunywebwa n’abarwayi ba diyabete yamuritswe mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013.
Imirenge ya Gisozi na Ndera yo mu karere ka Gasabo irizera gukomeza iterambere ishyiraho ibikorwa bitandukanye nk’amazu y’ubucuruzi, mu gihe aka karere nako kemeza ko iyo gahunda ari nziza kuko izinjiza imisoro izazamura akarere n’igihugu muri rusange.
Nyuma y’uko hafunguwe iguriro cyangwa Selling Point mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo abarikoreramo barifuza ko amasoko mato mato arikikije yashyirwa muri iyi nyubako bakagwiza imbaraga.
Hotel Dayenu iri mu mujyi wa Nyanza yagombaga gutezwa cyamunara tariki 24/07/2013 kubera ideni ifitiye Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ihagaritswe kubera ubwumvikane impande zombi zagiranye.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, aratangaza ko yishimira cyane uburyo akarere ka Rulindo kagenda gatera imbere mu gukorana na gahunda ya Hangumurimo.
Abagore 230 bo mu cyiciro bya 1 ni icya 2 cy’ubudehe, bibumbiye mu makoperative abili bahawe miliyoni 36 n’umushinga FIOM-Rwanda ngo bagure imashini zitunganya kawunga iva mu bigori biteze imbere.
Shirimpumu Jean Claude utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi avuga ko ubworozi bw’ingurube aribwo bwamurihiye icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) ndetse zirihira n’umugore.
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyitwa GigaWatt Global cyo mu Buholandi ngo iki kigo cyizafashe u Rwanda kubona amashanyarazi angana na Megawati 8.5 akomoka ku mirasire y’izuba.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gukora ibishoboka byose kugirango abakiristu bayoboya bafashwe mu mishinga ibakura mu bukene baharanira kwigira.
Mu rwego rwo kuzamura iterambere ryihuse ry’Akarere ka Rusizi binyuze mu ishoramari, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013 habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari bakorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubereka ubutaka bw’ahashobora gukorerwa ibikorwa by’ubucyerarugendo nk’uko benshi (...)
Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, kuwa 21/07/2013 yaremeye ihene urubyiruko rw’ako karere rutishoboye kugirango narwo rubashe kwiteza imbere.
Mu nama yahuje abayobozi abakozi bose b’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hemejwe ko imishinga yo muri gahunda ya VUP yakwibandwaho mu gihe kiri imbere yakwibanda ku gutunganya imihanda ihuza utugari n’imidugudu, gukwirakwiza amazi meza mu midugudu atarageramo, kubakira abatishoboye bagafashwa gutura mu midugudu, (...)
Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, tariki 19/07/2013, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzu abagenzi bakoze ingendo ndende bazajya baruhukiramo mbere yo gukomeza ingendo za bo (Roadside Station) mu karere ka Kayonza.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inzu eshatu za SACCO zo mu mirenge ya Nyamata, Gashora na Musenyi, zubatswe ku nkunga y’abaturage n’akarere. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013.
Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakoreshwaga mbere.
Ababyeyi n’abarezi barakangurirwa gutangira kwigisha abana kwizigamira bakiri bato, kugira ngo ubwo bazaba bamaze gukura ntibizabagore kubera ko bizaba byababayemo umuco, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Ibigo byimari biciriritse (AMIR).
Umugore witwa Triphine Mukamukiza avuga ko yatangiye atira ingwate kugirango ahabwe amafaranga yo gutangiza umushinga we, none kuri ubu afite uruganda rukora amarangi rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 25.
Kankundiye Alphonsine utuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana arashimira Leta y’u Rwanda yatekereje gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, aramara impungenge bamwe mu bagiraga impungenge zo gutangira ubucuruzi kubera ibibazo by’ubukode buhenze, avuga ko amazu y’bucuruzi ari kuzamurwa hirya no hino muri Kigali ariyo azakemura icyo kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, arahamya ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta cyakunze kugaragara mu karere ka Nyamasheke kimaze gucika, ngo igisigaye ni ukujya aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo harebwe koko ko ibyo bikorwa bifatika.
Abaturage batuye n’abakorera mu ga-centre ka Gisakura kari mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gufata iya mbere mu kuvanaho amazu yubatse mu kajagari ahubwo bakishyira hamwe bubaka inzu y’ubucuruzi ibereye kugira ngo babone inyungu nyinshi.
Abanyarwanda binjira mu bucuruzi cyangwa indi mishinga ibyara inyungu, barakangurirwa kujya babanza bagasuzuma niba ibyo biyemeje gukora bizabungukira, aho kugira ngo bahite bakora ibyo babonye bagenzi babo bakoze.
Hoteri ikomeye ibarizwa mu mujyi wa Nyanza izwi ku izina rya Dayenu iri imbere neza y’ibitaro by’akarere ka Nyanza iri muri cyamunara biturutse ku nguzanyo yahawe na Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) ariko ba nyirayo ntibashobore kuyishyura nk’uko byari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Polisi y’u Rwanda ikurikiranye abakozi babiri bakorera banki y’abaturage y’u Rwanda, agashami ka Rutsiro, bakaba bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20.
Abahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, bahisemo gushora inkunga bahabwa mu mishinga ibateza imbere, none bamaze kugura inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 no guhinga icyate cy’imyumbati cya hegitari 10.