Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali (Amafoto)
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na sosiyete ‘Kigali City Tour Ltd’ kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2019 batangije ubukerarugendo bwifashisha imodoka igerekeranye (Double – decker bus), izajya ifasha ba mukerarugendo n’abandi bashaka kumenya umujyi wa Kigali.

Iyi bus izajya itembereza ba mukerarugendo muri Kigali, mu masaha ya mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita na nijoro, bazengurutswe ibice binyuranye by’umujyi basibanurirwa ibihakorerwa.
Mbere ya saa sita
Ubukerarugendo buzaba bugamije gusobanurira ba mukerarugendo amateka ya Kigali ya kera (old Kigali).
Uru rugendo ruzaba ruteye rutya: KBC-Kacyiru-Ku isomero rya Kigali-Kuri Polisi-Ku rwibutso rwa Kigali-Kinamba-Nyabugogo-Kimisagara-Stade Nyamirambo-Nyamirambo (basobanure amateka y’aba Islam) - Onatracom-Camp Kigali-Serena-UTC-Payage-Kimihurura, basoreze KBC.
Uru rugendo ruzajya rumara amasaha atatu.
Nyuma ya saa sita

Urugendo ruzajya rukorwa hagamijwe kwereka ba mukerarugendo ubuzima bwa Kigali nshya.
Ruzaba ruteye rutya: Guhaguruka ni KCB-RDB-Nyarutarama-Golf club-Gacuriro(basura inzu ziri muri Gacuriro estate)-Kibagabaga-Kimironko-FERWAFA-ku gicumbi cy’Intwali-Stade Amahoro-Kisimenti-Gishushu, bagasoreza KCB.
uru na rwo ni amasaha atatu.
Nijoro

Urugendo ruzajya ruba rugamije kwerekana Kigali mu masaha y’ijoro.
Guhaguruka ni KCB-UR-Kacyiru, kuri Polisi-Kinamba-Kanogo-RWANDEX-Sonatube- +250 Club - IPRC Kigali-Nyanza memorial site-Rebero(aha bazajya bahahagarara barebe neza umujyi wa Kigali)-Gikondo-Rwampara- Nyamirambo kuri 40-Onatracom-Camp Kigali-Serena-Marriot-UTC (bazajya bahahagarara kubera new cadilac)- Payage - Kimihurura ku muhanda w’amabuye – Sundown – Fusher (ababishaka bahasigare, abandi babageze KBC) ari na ho ruzajya rusorezwa.
Uru rwo ruzajya rumara amasaha ane.









Photo: Plaisir Muzogeye
Inkuru bijyanye: Imodoka idasanzwe yatangiye gutembereza abantu muri Kigali
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane kumenya umujyi wacu.bravo RDB,ikabugakanombe gatsata ho ryarimuntara ryari?
Murakoze
Kugenda bitera kubona.Ibi bintu babikopeye mu Burayi.Niho ubona aba Tourists bari muli izi modoka,bakazenguruka Paris,Bruxelles,etc...Ni byiza cyane.Binyibutsa ukuntu muli paradis abantu bazajya batembera ku isi hose ku buntu,nta Visas,bakina n’inzoka,intare,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Nta muntu ubatera ubwoba,nta ntambara,ubwicanyi,ubusambanyi,ruswa,akarengane,etc...,kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,hagasigara gusa abantu bumvira Imana.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tubifatanye no gushaka Imana,kugirango tuzarokoke umunsi w’imperuka wegereje.
mwiriwe neza mudusobanurire icyo bisaba kugirango umuntu atemberane namwe ndetse namasaha yo guhagurukiraho,niminsi izo jyendo ziberaho
murakoze
Nibatugaragarize ibiciro uko biteye byumwihariko kubene gihugu ndetse n abanyamahanga.
Murakoze
Amasaha 4 barya umunyenga? RDB nayo irasekeje...gusa ni byiza guteza imbere ubukerarugendo bakomereze aho...bazabatembereze na bannyahe!