Imodoka idasanzwe yatangiye gutembereza abantu muri Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na kompanyi yitwa Kigali City Tour batangije ubukerarugendo buzenguruka mu mujyi wa Kigali hifashishijwe imodoka nini (Bus) ikoze ku buryo bugerekeranye (Double decker bus).

Ni imodoka izajya itwara abantu 64, aho 21 baba bicaye mu gice cyo hasi, naho abandi 43 bakicara mu gice cyo hejuru.

Abagenda muri iyo modoka bagenda basobanurirwa amateka y’aho bageze, bagasobanurirwa ibikorwa remezo bihari, igihe byahagereye, n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Kigali City Tour, Augustin Munyandamutsa, avuga ko basanze umujyi wa Kigali usurwa cyane, batekereza ko abawusura bakeneye uburyo bwo kugenda neza bawitegereza kandi bagasobanurirwa amateka yawo.

Munyandamutsa kandi avuga ko kuba umubare w’abasura Kigali ari munini, bisobanuye ko bazakenera kuyitembera ari benshi, bityo bakaba bafite gahunda yo kongera umubare w’imodoka nk’izi mu mujyi wa Kigali.

Agira ati “Abasura u Rwanda cyangwa abasura Kigali by’umwihariko ni benshi, bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 buri mwaka. Bisi imwe rero birumvikana ntihagije, ariko turateganya ko bitarenze ukwezi kwa munani tuzaba twazanye n’indi, hanyuma tukazareba uko abantu barushaho kuzikenera, tukazazana n’izindi”.

Bamwe mu bagenze muri iyi modoka ku nshuro ya mbere baravuga ko ari nziza kuko uyigendamo agenda yitegeye neza ibice bitandukanye by’umujyi, ariko bagasaba ko uburyo bwo kuyobora no gusobanurira abayirimo amateka bwanozwa, kuko hakigaragaramo guhuzagurika ku bakora uwo murimo.

Hakizamungu Aimable Jean Claude yagize ati “Ni byiza turabyishimiye cyane, ariko nasabaga umuyobozi ko yashaka abayobozi ba ba mukerarugendo bafite ubushobozi buhanitse.

Umu guide (umuyobozi) ubundi ni we utanga ishusho y’igihugu, kuri jye umu guide ntagomba kujijinganya. Agomba kuvuga amakuru neza, aho ugeze hose ukahavuga, ukavuga n’icyahabereye, ukavuga impamvu iki cyahindutse kikaba iki, mbese ukaba utanga amakuru yuzuye nta kujijinganya”.

Kuri iki kibazo, Munyandamutsa Augustin uyobora Kigali City Tour avuga ko abakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo muri iyo modoka ari abantu bari basanzwe babikoramo kandi babimenyereye.

Gusa avuga ko bazakomeza kubongerera ubumenyi n’ubushobozi babaha amahugurwa, kugira ngo barusheho gukora akazi kanoze.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, avuga ko iyi modoka ije ari igisubizo kuri ba mukerarugendo, baba ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, kuko babonye amahirwe yo kubasha gutembera Kigali bakayimenya kurushaho.

Avuga kandi ko iyi modoka izanafasha mu kwigisha cyane cyane urubyiruko rw’Abanyarwanda amateka y’igihugu muri rusange n’ay’Umujyi wa Kigali by’umwihariko.

Ati “Nibaza ko izadufasha cyane mu kwigisha cyane cyane urubyiruko rwacu, bakamenya amateka y’umujyi wacu, uko wavutse, n’ibindi. Nk’ubu tunyuze kuri Sainte Famille (Paroisse yitiriwe Umuryango Mutagatifu), bakaba batubwiye ko ari yo Kiliziya Gaturika ya mbere yubatswe mu mujyi wa Kigali, n’ibindi”.

Uyu muyobozi kandi yongeraho ko mu nama bagiriye Kigali City Tour, ari uko bashyiraho n’urugendo rwa nijoro mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo kwirebera Kigali mu masaha y’ijoro, ariko bakagenda banahagarara ahari utubari, za resitora, inzu zo kwidagaduriramo n’ibindi, kugira ngo ba mukerarugendo banasige amafaranga mu gihugu.

Umuntu umwe ukomoka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, kugira ngo azenguruke muri Kigali inshuro imwe muri iyi modoka, azajya yishyura amadolari 20 ya Amerika, ni ukuvuga hafi ibihumbi 20 by’amanyarwanda.

Umunyamahanga we, kugira ngo akore urugendo rumwe muri iyo modoka, asabwa kwishyura amadorari 40 ya Amerika, ni ukuvuga hafi ibihumbi 40 by’amanyarwanda.

Iyi modoka izajya ikora ingendo eshatu ku munsi, mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita na nijoro, buri munsi kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru.
Ni imodoka yatwaye miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali (Amafoto)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndumva icyo gitekerezo ari inyamibwa kabisa, ariko hari amakuru mutaduhaye, ese iyo wishyuye hari ifunguro uhabwa cg icyo kwica akanyota? Ese urugendo rumara igihe kingana gute? Ese abazajya bayigendamo bazaba bashinganye kuburyo ugize impanuka yakwitabwaho?

Mbaraga yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Kugenda bitera kubona.Ibi bintu babikopeye mu Burayi.Niho ubona aba Tourists bari muli izi modoka,bakazenguruka Paris,Bruxelles,etc...Ni byiza cyane.Binyibutsa ukuntu muli paradis abantu bazajya batembera ku isi hose ku buntu,nta Visas,bakina n’inzoka,intare,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Nta muntu ubatera ubwoba,nta ntambara,ubwicanyi,ubusambanyi,ruswa,akarengane,etc...,kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,hagasigara gusa abantu bumvira Imana.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tubifatanye no gushaka Imana,kugirango tuzarokoke umunsi w’imperuka wegereje.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Urakoze Sezikeye.Iyo paradis turayikozaho imitwe y’intoki.Nkuko Imana yayidusezeranyije muli 2 petero 3 umurongo wa 13,iyo paradis izaza nta kabuza kubera ko imana itajya ibeshya.It is a matter of time.Hanyuma tuzage dutembera isi yose ku buntu,nta visa.Waooooooh!!!

munyemana yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Mwatubwira aho izajya ihagurukira n’ama saa.

Rugema yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka