Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,ayo masezerano azatuma iyo kipe yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Abakinnyi ba Arsenal: Mezut Ozil (ibumoso), Pierre Aubameyang (hagati) na Alexandre Lacazette (iburyo) ni bo ba mbere bagaragaye bamamaza "Visit Rwanda"
Abakinnyi ba Arsenal: Mezut Ozil (ibumoso), Pierre Aubameyang (hagati) na Alexandre Lacazette (iburyo) ni bo ba mbere bagaragaye bamamaza "Visit Rwanda"

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka "Rwanda Convention Bureau", nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.

Ikipe ya Arsenal ikazajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri champiyona itaha ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Yagize ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda.

Ati “Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.”

U Rwanda rumaze kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu bukerarugendo, ku buryo rwagiye ruza imbere mu bikorwa byose biranga igihugu gifite ibidukikije bikurura abantu.

Aya masezerano kandi ateganya ko amavidewo n’amafoto bizajya byerekanwa kuri Stade ya Arsenal, Emirates Stadium, buri munsi uko hakiniwe umupira.

Ni bwo bwa mbere kandi Arsenal itangiye gushyira amatangazo ku maboko, ikaba n’inshuro ya mbere ikipe yo mu cyikiro cya mbere mu Bwongereza izaba yamamaje ku maboko.

Ubu butumwa bwa “Visit Rwanda” buzajya bugaragara ku mipira yo gukinana yose y’ikipe nkuru, iy’abakobwa n’ikipe b’abafite munsi y’imyaka 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Manchester United niyo izwi yatwinjiriza menshi

Pogba yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

ni byiza ark Manchester United niyo kibaruma. afadhali iyo bashakishiriza mumujyi w’ i Manchester niho hari amakipe ari muri B 4.

Salle yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ibi ni byiza cyaneeeee ahubwo bazakoreshe ka tournoi gatoya kagizwe na Arsenal, APR, Rayon Sport na Young or Simba from Tz
Gusa sinzi niba stade amahoro itaba ntoya cyaneee
Muzehe wacu oyeeeeeeeeeee

Nkusi yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

"To think big" Niki bivuze. Ureba kure, ugakora ibikomeye abantu badatekereza. Ntureba inyungu za nonaha, ureba mu myaka iri imbere.
So, tutitaye kuri details z’ amasezerano iyi ni business ya gishanga. Nshimiye ababigixemo uruhare Bose nta gihugu kitakwifuza ibi ariko benshi ntibatekereza nka leaders bacu.

Kaka yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ni ibyigiciro ndetse n’uburyo bwiza kubongereza n’abakunzi ba Arsenal kumenya biruseho u Rwanda no kurusura ariko Kandi Ni umukoro kuri Abanyarwanda twese hamwe gushyigikira iyi mibanire myiza mpuzamahanga dukomeza uburyo buhoraho bwo kuyagura n’ahandi hirya no hino ku isI.

Muligo yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Mbere na mbere ndashimira nyakubahwa H.E kubwibikorwa byiterambere bitandukanye agenda atugezaho,naho gusinyanya amasezerano na Arsenal byo birashimishije kandi buriya Niko bitangira nandi makipe azagerwaho.

Maombi Bosco yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ibi bintunibyiza kabisa ningirakamaro naho iby’amafaranga byo abayobozi bacu bakunda urwanda babyizeho neza arsenal ni kipe ikunzwe nabeshi impande zose z’isi Iki nicyogihe rero urwanda rumenyekane kw’isi

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Iki gikorwa ni inyamibwa kabisa, ntagushidikanya tugiye gukuramo amafaranga ahubwo abashoramari bongere za hotel kuko bamukerarugendo bagiye kwiyongera pe! Nyakubahwa president wacu azadutumirire Arsenal ize ihure n’amavubi twiyandikire amateka muri Africa. Nibyo agaciro kubona isura y’urwanda kuma stadium nkariya! Tugiye twajya gufana byibura dufite impamvu nyayo ifatika! Naho ubundi twafanaga tukavunikira ubusa

Jean paul Harerimana yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Birashimishije cyane,cyane ariko,Kuba NYakubahwa Président yarasuye Arsenal niwe wakoze ibikomeye bwa mbere kuko yamenyekanishije u Rwanda kuburyo buri official muri Arsenal nayo irabyishimira gusa nanone iyi ni imwe mumihigo ya RDB kandi ni mugihe iyoborwa n’umuntu usobanutse uzi gusobanura neza ibijyanye n’iterambere ry’Igihugu,Madame Clare rwose nawe akwiye igikombe.

BENOIT yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Twishimiye equipe ya arsenal kandi tuzajya twifatanya nayo muri match zayo

Munyabugingo gerard yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ikipe ya Arsenal niya 1 kdi turayishimiye nikomereze aho,niyo yacu

alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Woow birashkmishije cyane ark buriya barigukorana na Liverpool

mutabazi yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Aya masezerano ni meza gusa bari kuyakorana na Chelsea niyo ikunzwe cyane kurusha Arsenal kandi itwara n’ibikombe

Alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka