Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,ayo masezerano azatuma iyo kipe yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka "Rwanda Convention Bureau", nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.
Ikipe ya Arsenal ikazajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.
Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri champiyona itaha ya 2018/2019.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.
Yagize ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda.
Ati “Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.”
U Rwanda rumaze kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu bukerarugendo, ku buryo rwagiye ruza imbere mu bikorwa byose biranga igihugu gifite ibidukikije bikurura abantu.
Aya masezerano kandi ateganya ko amavidewo n’amafoto bizajya byerekanwa kuri Stade ya Arsenal, Emirates Stadium, buri munsi uko hakiniwe umupira.
Ni bwo bwa mbere kandi Arsenal itangiye gushyira amatangazo ku maboko, ikaba n’inshuro ya mbere ikipe yo mu cyikiro cya mbere mu Bwongereza izaba yamamaje ku maboko.
Ubu butumwa bwa “Visit Rwanda” buzajya bugaragara ku mipira yo gukinana yose y’ikipe nkuru, iy’abakobwa n’ikipe b’abafite munsi y’imyaka 23.
Ohereza igitekerezo
|
OMG! Rwanda, my country! I have no word to describe my feelings! Yes I know! Because of good leadership, tomorrow is shining! This is what he meant by "think big" our President Paul Kagame has vision! This is why we (the citizens of Rwanda) changed article 101 we think big. And I have dream that this nation will be developed under H.E Paul Kagame! Insinzi Bana b’urwanda njye ndayireba mu Bice byose !!!!
Icyo gikorwa nikiza urwanda rugiye kwamamara ahubwo bazanayitumire ikine n’amavubi
club ikina n’ikipe y’igihugu ite c? Wenda waga uti uzakine na rayon sport byaba bifite uruhengekero.
byiza cyane k’urwanda
Ni byiza cyane kugihugu cyacu cy’urwanda
Iki ni icyivugo ahubwo n ibigwi .Yes that is my country ! Sinajyaga nkurikira Arsenal ariko kubera iyi mpamvu ubu kabaye .Dore Igihugu , Dore ikipe nanjye nkaba umufana .Iwacu ni heza man
Twishimiye ubuyobozi bwigihugu cyacu uburyo bukomeje kuzamura ibendera ryacu kwisi ahubwo base nogukinira kumahoro stade
Nibyiza byu mwihariko biranshimishize nk’umufana wa Arsenal
Nibyiza cyanee kandi nibyokwishimira kuko bizatuma igihu cyacu gikomeza kugaragara muruhando mpuzamahanga , byongeye nkanjye umufana wa Arsenal biranshimushije.
Ibi ni byiza cyane... bizatuma abitiranya U Rwanda barushaho kurumenya neza...
Ibi byerekana intumbero ifite ikerekezo.
Leaders Bach bareba kure cyane Ku byiza bibereye u Rwanda rawacu.
Gusa sinasobanukiwe impamvu y’aya mafoto yanditsweho Hotels in Kigali kuko bibaye aribyo izi nizo Hotels Dufite mu Rwanda?
KBS BIRASHIMISHIJE
CYANE
MUZEHE TURAKWEMERA BYOSE NIWOWE
ikipe ni arsenal na rayon igihugu ni urwanda perezida ni paul umuryango ni fpr mwese mujye mufana amakipe azwi naho ayo yandi muvuga wapi, erega umusaza areba kure