Doctor Zimurinda Justin ushinzwe ubworozi mu ntara y’iburasirazuba, mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko n’ubwo uburenge butaragera mu Rwanda ariko bafite amakuru ko mu gihugu cya Uganda buhari.

Yemeza ko byari ngombwa ko hafatwa ingamba zo kwirinda hakiri kare kugira ngo butazagera mu Rwanda.
Ati “Kiyombe hari aho Abanyarwanda baragirana n’Abagende. Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba inka zihurira mu migezi y’umuyanja n’ Umuvumba. Tugomba gukumira hakiri kare.”
Yemeza ko aho bahurira ku mazi amwe hagiye gutangira gahunda yo gutandukanya igihe kuhira inka.
Aho baragira mu nzuri zimwe ho ngo bigomba guhita bihagarara.
Ikindi ni uko ngo urujya n’uruza rw’amatungo rugiye kugenzurwa, itungo rikagenda ari uko rifite icyemezo cyemerera nyiraryo kurishorera.
Hemejwe kandi ko hasubizwaho abantu bafite ubumenyi ku buvuzi bw’amatungo ( Veterinary guards) bashinzwe kugenzura ko nta matungo ava mu gihugu ajya mu kindi.
Ubuyobozi bwasabwe gukorana inama n’abaturage cyane aborozi kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu gumira indwara cyane uburenge.
Mushayija Charles umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu karere ka Nyagatare avuga ko batumije iyi nama hagamijwe kujya inama ku ikumirwa ry’uburenge.

Agira ati “Amezi nk’aya akenshi dukunze kurwaza uburenge. Byaba byiza tugumanye izuba dufite ariko hatarimo uburenge kuko hari amakuru avuga ko Uganda buhari kandi bugenda bwegera uturere duhana imbibe.”
Akomeza avuga ko umworozi nagira uruhare mu ikumirwa ry’iyi ndwara bazaba batandukanye nabwo.
Uburenge bwaherukaga mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2008. Itungo ryafashwe rigaragaza ibisebe mu kanwa no mu binono.
Ohereza igitekerezo
|