Mu rwego rwo kugirango iyi gahunda ya leta igamije gukura Abanyarwanda mu bukene idahagaragara mu Murenge wa Gishubi korora muri buri mudugudu babishyize mu mishinga yabo, amafaranga ibihumbi 600 000 bahabwa nk’inkunga ya leta bayagenera ubworozi.
Jean Baptiste Kayinamura ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge avuga ko basanze uyu mushinga ariwo waza imbere mu gufasha abaturage kwivana mu bukene dore ko uyu murenge mu myaka ya mbere y’uwa 2005 wazaga mu yambere ikennye mu gihugu.
Ati “Kuko hano hakorwa cyane cyane ubuhinzi twasanze korora byazamura abaturage kurushaho kuko byanatuma babona ifumbire maze bagahinga bakeza bakanorora”
Kayinamura avuga ko amafaranga bahabwa bayagura inka bakazoroza abaturage hanyuma buri wese uyihawe akamenya ko nibyara azoroza undi muturage ariko agatanga iyabyaye kuko ari yo iba ishobora kuzongera kubyara vuba.
Mu zindi ngamba zafashwe harimo gushishikariza kenshi abaturage gahunda za leta zirimo n’iyi ya Girinka, berekwa akamaro ko korora cyane cyane ku buhinzi bwabo ndetse no kubona amata mu rugo.
Mu gushimangira iyi gahunda, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga, bamwe mu batuye uyu murenge wa Gishubi bituranye inka imbere ya Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda François Kanimba.
Misago Donati ubwo yituraga inka Niringiyimana Jean Baptiste yavuze ko iyi gahunda yamuvanye mu bukene bityo nawe akaba ashyigikiye ko na mugenzi we yazamuka. Niringiyimana nawe ngo yiteze kuzabona inyungu muri iyi nka yahawe.
Minisitiri François Kanimba arashishikariza abaturage ba Gisagara guha koko agaciro gahunda za Leta kuko zose icyo zigamije ari ukubateza imbere.
Ati “Gahunda za Leta zigamije kubazimura, muzitabire kandi mushyire imbaraga mu gutanga mituweri kuko umuntu akora ari muzima”
Umurennge wa Gishubi umaze gutanga inka zigera kuri 662 mu mwaka w’imihigo 2016-2017 bakaba bazatanga izindi 104.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|