Uruganda rutunganya amata rwa Burera rweguriwe abikorera

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kiratangaza ko cyeguriye Uruganda rutunganya amata rwa Burera (Burera Diary) Kompanyi yitwa African Solutions Private Ltd (Afrisol).

Leta yeguriye urwo ruganda abikorera, igurisha imigabane yayo yose ingana na 98,3% yari ifite muri urwo rubanza.

Ruvimbo Chikwava, umuyobozi mukuru w’iyo Kompanyi yarutsindiye , avuga ko bafite gahunda yo gushora miliyari imwe na miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’urwo ruganda. Barateganya no gutunganya litiro 10,000 by’ umusaruro w’amata azajya akusanyirizwa mu makusanyirizo 6 yo mu Karere ka Burera.

Mu byo bazatunganya harimo ikivuguto, Yawurute, Fromage, Ice Cream, n’ibindi.

Ruvimbo avuga ko bazatangira gukora mu kwezi gutaha kwa kabiri kandi ko mu minsi ya vuba ibyo bazaba batunganyije bizaba byageze ku isoko.

Leta yari ifite 98.3% by’umutungo wa Burera Diary ikaba yari ihagarariwe na NIRDA n’Ikigega gishinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF).

Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Claire Mukeshimana, avuga ko Leta yizeye ko iyi gahunda yo kwegurira uru ruganda abikorera bizatuma rutera imbere, rugakora ibikomoka ku mata byiza kandi byinshi.

Anavuga ko aborozi b’inka bo mu Karere bagiye kubona aho bagurisha umusaruro wabo bakiteza imbere.

Ati " Twizeye ko uyu mushoramari azafasha abaturage bo mu Karere ka Burera gutera imbere. Aborozi bazahabwa amahugurwa yo korora kijyambere kandi umusaruro wabo ukagurwa ku giciro cyiza. Abaturage kandi bagiye kubona n’akazi."

Uru ruganda rutunganya amata rwa Burera rweguriwe abikorera nyuma y’uko hari hashize igihe ruvugwamo ikibazo cy’inzego zari zirufite mu nshingano zikananirwa kurucunga.

Iki kibazo cyagejejwe no kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yari yasuye abaturage bo mu Karere ka Burera tariki 08 Gicurasi 2019, nk’uko Kigali Today yabibagejejeho muri iyi nkuru ikurikira:

Burera: Inzego zananiwe gusobanurira Perezida Kagame ikibazo cy’uruganda rw’amata

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka