Burera: Inzego zananiwe gusobanurira Perezida Kagame ikibazo cy’uruganda rw’amata

Inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inganda n’ubushakashatsi (NIRDA), Ikigega gishinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), Akarere ka Burera ndetse na koperative CEPTEL yo mu Karere ka Burera, zananiwe gusobanurira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cy’uruganda rwatunganyaga amata mu Karere ka Burera (Burera Diary).

Ni ikibazo cyazamuwe n’umuturage witwa Uwamariya Jeanne wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ubwo Perezida Kagame yari yasuye abaturage bo muri ako karere, kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019.

Uwamariya yabazaga ikibazo cy’abaturage bahaye umusaruro wabo w’amata urwo ruganda, ariko rukaza guhagarara rutabishyuye.

Avuga ko rwahagaze rurimo aborozi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu.

Urwo ruganda rujyaho, rwacungwaga na NIRDA, BDF ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ari na bo bari abanyamigabane, rukaba rwaratangiranye imari shingiro ingana na miliyoni 559 n’ibihumbi 968 mu mafaranga y’u Rwanda.

Uwamariya Jeanne wagaragaje ikibazo cy'uruganda
Uwamariya Jeanne wagaragaje ikibazo cy’uruganda

Muri ayo mafaranga harimo 300,142,848 z’amafaranga y’u Rwanda y’imigabane ya NIRDA, 248,625,792 z’amafaranga y’u Rwanda ya BDF, 10.079.424 z’amafaranga y’u Rwanda y’Akarere ka Burera (katanze ikibanza), ndetse na Koperative CEPTEL yari ifitemo imigabane ya 1, 119, 936 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gukemura iki kibazo, Perezida Kagame yifuje kumenya impamvu uruganda rwari rwarashyiriweho gutunganya umukamo w’amata uboneka muri ako karere, hanyuma rukaza guhagarara.

Nyuma yo kuzenguruka inzego zirimo ubuyobozi bw’akarere, ubuyobozi bwa BDF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ndetse na NIRDA itari ihagarariwe, abaza icyateye uru ruganda guhagarara, ikibazo cyaje kugaragazwa na Hon. Marie Thérèse Murekatete, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Murekatete
Depite Murekatete

Hon. Murekatete yavuze ko icyeteye uru ruganda guhagarara ari uko rwaguze imashini zitajyanye n’ibyo uruganda rwagombaga kujya rukora.

Hon. Murekatete yagize ati “Uruganda rumaze kuhajya, haje imashini zidakora ibyo zagombaga gukora, zizanywe na MINICOM, MINAGRI na NIRDA. Ubundi uruganda rwagombaga gukora fromage, ikivuguto n’amata asanzwe. Raporo twarazitanze nk’inteko ishinga amategeko, ariko uruganda rurafunze ntirukora”.

Perezida wa Repubulika abajije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi abaguze izo mashini zidakora icyo uruganda rwashyiriweho, Minisitiri Mukeshimana Gerardine yavuze ko izo mashini zaguzwe na NIRDA hamwe na BDF binyuze mu masoko.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na yo yisobanuye kuri iki kibazo
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yisobanuye kuri iki kibazo

Perezida Kagame kandi yashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa NIRDA ari na yo ifite imigabane myinshi muri uru ruganda buvuga kuri iki kibazo, ariko habura umuyobozi n’umwe uyihagarariye.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, na cyane ko ari yo ifite mu nshingano ikigo cya NIRDA, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko yari atarakurikirana neza ngo amenye icyatumye uru ruganda ruhagarara.

Gusa Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko muri Minisiteri ayoboye hari isesengura riri gukorwa ku nganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zagiye zihagarara bitewe n’imicungire mibi.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye uyobora MINICOM na we yabajijwe iby'urwo ruganda
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye uyobora MINICOM na we yabajijwe iby’urwo ruganda

Uyu muyobozi ariko yavuze ko gahunda ihari kuri uru ruganda ari uko rugiye kwegurirwa abikorera, iyo gahunda ikazarangira mu kwezi kwa Kamena 2019.

Perezida Kagame ariko avuga ko atumva ukuntu abantu b’abayobozi bakora amakosa mu byo bashinzwe, batajya babanza bakabibazwa.

Ati “Ibyo bigomba gukosorwa ariko bihereye no kubangije ibyongibyo, ni ho bihera. Uwagiye akagura ibintu gusa mugiye kujugunya, ayo mafaranga abigiyeho aragenda gusa, ibintu biragenda gutyo! N’ibyo twatakaje, n’izo nganda zitagirira umumaro abaturage, nta muntu ubibazwa bikazimira gutyo gusa”!

“Icyo ni icyaha, mukwiye kuba mwarabwiye polisi, ubutabera bw’igihugu bukabikurikirana. Ndashaka kumenya icyatumye bigenda gutyo. Naho ubundi nta n’ubwo ari privatization (kwegurira abikorera), murimo murabyita uko bitari. Wowe se uza privatizing- a ikintu kidakora, kigurwe na nde?”

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Kibezi Jeannot, we yabwiye Perezida Kagame ko mu bugenzacyaha bakoze basanze uburyo ikigo NIRDA cyari cyarateguye iyi mishinga y’inganda zo kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi atari ko yashyizwe mu bikorwa.

Col Ruhunga uyobora RIB yavuze ko icyo kibazo barimo kugikurikirana akarere ku kandi kuko kivugwa no mu tundi turere
Col Ruhunga uyobora RIB yavuze ko icyo kibazo barimo kugikurikirana akarere ku kandi kuko kivugwa no mu tundi turere

Col Ruhunga yavuze ko muri ubwo bugenzacyaha bwakozwe, byanaviriyemo uwahoze ayobora iki kigo Dr. Joseph Mungarurire gufungwa, ubu akaba ari mu butabera.

Yavuze kandi ko iryo perereza kuri izo nganda rikomeje, kuko byagaragaye ko zicungwa nabi.

Perezida Kagame yashimiye uru rwego rw’ubugenzacyaha, ndetse arusaba gukomeza gukurikirana, ababigizemo uruhare bose bakabibazwa.

Perezida Kagame kandi yavuze ko icyo izo nganda zari zashyiriweho kizwi kandi ko kitakurwaho, asaba ko byanozwa ku buryo bubiri.

Ati “Uburyo bwa mbere, ibyari byagenwe gukorwa n’ubundi bikowe, kurusha uko byari byakozwe n’abo turimo dukurikirana. Uburyo bwa kabiri, inzego zikorane zishake abashoramari bakora ibyongibyo n’ubundi byakabaye bikorwa”.

Yashimiye kandi abagize inteko ishinga amategeko ku kazi bakora ko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigenewe abaturage.

Perezida Kagame kandi yasabye ko mu gukemura iki kibazo, bigomba guhita bijyana no kwishyura abaturage bahaye urwo ruganda umusaruro w’amata.

Abaturage bishimira umukuru w'igihugu kubera uruhare agira mu gutuma ibibazo byabo bikemuka
Abaturage bishimira umukuru w’igihugu kubera uruhare agira mu gutuma ibibazo byabo bikemuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose ntabwo amasoko bayaha abashoboye, ahubwo bayaha abemera kuzatanga 10% cg se bakayihera benewabo, buriya na bariya bafashe isoko, ntakintu bakuyemo,bene gutanga amasoko cash zibagarukaho .

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

NIRD na MINICOM gukora nabi cyane. None se ni gute umuntu abazanira imashini , agakora installation , akazatsa, mukibonera ko zidashoboye, mwarangiza mukamwishyura. Umuntu arebye neza, yasanga ibintu byarapfiriye mu nyigo. Kuko buriya niba mwarishyuye izo machine,ubwo uwazizanye yazizanye akurikije izo mwamusabye(spécifications techniques). None? Mwagombaga ku mwishyura. RWAMAGANA naho niko bimeze ku rugandi rw’IBITOKI. Imashini ziraho, ntizikora namba. Kandi abari babishoboye mwarabananije.

GGG yanditse ku itariki ya: 9-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka