Musanze: Indwara idasanzwe yateye mu ngurube yatumye zishyirwa mu kato

Nyuma y’uko indwara idasanzwe yateye mu ngurube, zikaba zikomeje gupfa, Akarere ka Musanze kasohoye itangazo rihagarika kubaga, kugurisha no kugura ingurube mu mirenge itanu.

Ni indwara yagaragaye ku mworozi witwa Uwamahoro Alexis wo mu kagari ka Songa mu murenge wa Muko, aho imaze kwica ingurube nkuru 38 n’ibyana 216 ebyiri ziraramburura, byose bikaba b ibaye mu minsi itarenze 4.

Iryo tangazo riravuga ko ubwo burwayi butaramenyekana bwagaragaye mu murenge wa Muko, buri gufata ingurube zo mu byiciro byose ndetse zimwe zamaze gupfa nyuma yo kugaragaza ibimenyetso birimo, umuriro mwinshi, kwanga kurya, gucika intege, amabara atukura ku ruhu no guhumeka nabi.

Iryo tangazo rirareba cyane cyane imirenge itanu ariyo Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo, aho amabwiriza akubiye muri iryo tangazo asaba guhagarika ahantu hose babagira ingurube no gufunga ibyokezo byose by’ingurube muri iyo mirenge.

Itwarwa ry’ingurube zivanwa cyangwa zijyanwa muri iyo mirenge rirabujijwe, basaba kandi ko ingurube zapfuye zitabwa mu byobo birebire, aborozi nabo basabwa kunoza isuku mu biraro by’ingurube, bakoresha ishwagara itwitse, kugira ubukandagiriro burimo imiti n’ibindi.

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi Nsengiyumva Jean Bosco, yavuze ko ubwo burwayi bwamenyekanye ku itariki 17 Gashyantare 2023, nyamara ngo uwo mworozi yatangiye kubona ibimenyetso ku matungo ye ku itariki 31 Mutarama 2023, ariko ntibahita batanga amakuru.

Ngo ku itariki 07 Gashyantare 2023, ni bwo ayo makuru yagejejwe ku Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bohereza abakozi baza gufata amaraso bayapimye babura indwara.

Veterineri Nsengiyumva, avuga ko ku itariki 16 Gashyantare abashinzwe amatungo mu karere ka Musanze bongeye gufata amaraso bayohereza muri Laboratoire za RAB bakaba bategereje ibisubizo, avuga ko bakeka ko iyo ndwara yaba ari Muryamo, ikwirakwizwa n’umuyaga (umwuka) n’isazi.

Abaturage baganiriye na Kigali Today, barimo abacuruza inyama z’ingurube, abazorora n’abazirya, bose bagaragaje ko bababajwe n’iyo ndwara itumye ingurube zihagarikwa, aho bafata iryo tungo nk’ubukungu bwabo, bakemeza ko ribaryohera kandi rikororoka vuba.

Munyarugamba Cyprien ukunda kurya ingurube (Akabenzi) ati “Turahombye cyane, inyama y’akabenzi iraryoha pe, nta kundi niba zajemo indwara ni ukuzireka, urya ibyamake ukivuza menshi, turasaba Leta gukora ibishoboka iyo ndwara igakira, turakomeza tuzorore indwara nishira tuzakomeza tuzirye”.

Mpazuruvugo Félicien ati “Ingurube nicyo kintu nkesha ubuzima, gutanga mituweri no kwigisha abana byose mbikura mu ngurube, ni igihombo cyane kuri twe aborozi, naguraga icyana ibihumbi 20 nkacyorora mu mezi atatu bakampa ibihumbi 80, nk’ubu ndayoroye nari nzi neza ko mu mezi abiri baranshashura inoti y’ibihumbi 100”.

Arongera ati “Leta nidufashe idushakire imiti amatungo yacu akire, akabenzi kaducitseho ibyacu byaba birangiye, ni itungo buri wese ashishikariye korora kuko yunguka mu gihe gito kandi akabenzi karanaryoha kurusha inyama zose, ubu turahombye”.

Twizerimana Laurent umwe mu bakora muri resitora icuruza akabenzi ati “Ni igihombo gikabije, ubwo ni ukuva ku ngurube tukajya ku nka cyangwa andi matungo magufi, Leta iradukunda iyo itubujije ikintu tugomba kubyumva, turategereza ko iyo ndwara ikira”.

Mu karere ka Musanze, harabarurwa aborozi b’ingurube basaga 2000 n’ingurube zikabakaba ibihumbi 10.

Inkuru bijyanye:

RAB yageneye ubutumwa aborozi b’ingurube zibasiwe n’indwara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka