Leta yatanze miliyari ebyiri yo kuzahura ubworozi bw’inkoko n’ingurube

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyamenyesheje aborozi b’ingurube (bagize ishyirahamwe ryiswe RPFA), ko hamwe na bagenzi babo borora inkoko, bagiye guhabwa igishoro cyabakura mu gihombo batejwe na Covid-19.

Dr Solange Uwituze aganira n'aborozi b'ingurube
Dr Solange Uwituze aganira n’aborozi b’ingurube

Mu nama Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze yagiranye n’Ishyirahamwe RPFA (Rwanda Pig Farmers Association) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2021, yabamenyesheje ko muri uku kwezi bazabona amatangazo ya Banki Itsura Amajyambere(BRD) abasobanurira uburyo bandika basaba inguzanyo.

Dr Uwituze yavuze ko Leta yageneye aborozi b’ingurube n’inkoko igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri, kugira ngo abafashe kwivana mu gihombo batewe n’ibihe bya Covid-19 ndetse n’icyorezo cya muryamo cyibasiye ingurube.

Avuga ko hari aborozi b’ingurube bari bamaze igihe basaba Leta kubaremera, ariko ngo habayeho ikibazo cyo kutamenya gutandukanya abahombejwe na Covid-19 na muryamo, hamwe n’abagize ubwoba bakazigurisha cyangwa bakaziyicira birinda ko zakwipfusha.

Impande zombi (RAB n’aborozi b’ingurube) ntibarashobora kugaragaza igihombo cy’ingurube cyabayeho muri ibi bihe bya Covid-19, ariko imibare iheruka RAB yari isanzwe ifite igaragaza ko mu gihugu hose hari ingurube zirenga miliyoni eshatu.

Dr Solange Uwituze avuga ko nta bundi buryo abahombye bagomba gufashwamo, usibye kubaha inguzanyo bazishyura hongeweho inyungu ‘nto’ ingana na 8% ku mwaka.

Uyu muyobozi wungirije wa RAB yagize ati “N’ubwo dushobora kubihindura bitewe n’abasabye igishoro uko bangana, ariko gahunda ni uko uworora ku giti cye ashobora kuzabona amafaranga miliyoni 15, hanyuma bariya bana cyangwa abadamu borora ari koperative bakazabona miliyoni 20 ku nyungu y’umunani ku ijana(8%), mu bisabwa hazabamo kuba ufite ubushake bwo gukorana na RAB ubworozi bwa kinyamwuga”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude avuga ko barimo guhomba bitewe n’uburwayi bw’ayo matungo magufi, ibiryo byayo bihenze, ubuke bw’abaganga babafasha kuyitaho no kubagira inama, ndetse no kubura isoko ry’umusaruro ukomoka ku ngurube.

Shirimpumu yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye cyane dushaka gukemura ni ukubona icyororo, kuba twabona ibiryo byo kugaburira amatungo yacu no kongerera ubumenyi aborozi bacu, hakiyongeraho n’uburyo twavugurura isoko kugira ngo umuntu yorore, agurishe kandi atere imbere adahombye”.

Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n'abahagarariye aborozi b'ingurube
Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n’abahagarariye aborozi b’ingurube

Shirimpumu avuga ko hari icyuho kinini hagati y’igiciro cy’inyama z’ingurube kuva ku mworozi kugera ku muguzi wazo wa nyuma uzishaka ku isoko, kuko ikilo ku mworozi kibarirwa hagati y’amafaranga 1,500-1,800, ariko cyagera ku isoko kikaba amafaranga 4,000.

Ibigo mpuzamahanga nka Enabel y’Ababiligi, umuryango FAO ushinzwe ibiribwa ndetse n’umushinga ‘Orora Wihaze’ uterwa inkunga n’Abanyamerika, bivuga ko bizafasha aborozi b’ingurube kubona ubumenyi, kubahuza n’ibigo by’imari ndetse no kubashyira mu ikoranabuhanga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza mu buryo bworoshye.

RAB na yo yabijeje icyororo cy’ingurube za kijyambere ziherutse kuvanwa i Burayi, ikazabubakira amabagiro agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu bitarenze umwaka utaha, ariko na bo bagasabwa kwitabira gukingiza ayo matungo no kuyafatira ubwishingizi.

RAB isaba abashinzwe kwita ku matungo(veterinaires) kuba Abanyamwuga bakirinda kuba abakomisiyoneri bo gucuruza imiti bahabwa yo kujya kwita ku matungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ndabarakije, nkange ndi umworozi muto ubikora ku giti cyange noroye ingurube zigera kuri 50 ese iriya nguzanyo ngewe cg abameze nkange barayemerewe? Murakoze.

Peter yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Njyewe ndi umunyeshuri muri kamunuza y’urwanda (cst)nkaba norora ingurube mukarere karwamagana natangiye 18/2/2020 ariko rwose covid 19 yanteye igihombo gikomeye gusa sinacitse intege narakomeje ariko biragoye nasabaga ko bishobotse natwe twajya turebwaho mujadufasha kuzamura ibikorwa nk’urubyiruko murakoze cyane 0780601666

Turarinzwe benjamin yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka