
Umuyobozi wa MCC Rusatira, Lambert Kayitare, avuga ko bahagaritse igikorwa cyo gukusanya amata kubera ko na bo nta baguzi bakiyabonera.
Agira ati “Twahagaritse gukusanya amata kuko abakiriya bacu na bo ngo amasoko yabo yahagaze. Umukiriya munini twari dufite ni Nyanza Milk Industries, ari na we watwaraga amata yose yo ku cyicaro cy’ikusanyirizo. Ariko kuva ku cyumweru yahagaritse kutugurira, atubwira ko mbere yo kugaruka azabanza kutumenyesha”.
Ubundi ishami ry’ikusanyirizo ryo mu Gahererezo (aha ni mu Murenge wa Huye) ryari ritaramara ukwezi. Ryari ritaramenyerwa ku buryo ryakusanyaga litiro zitarenze 50 ku munsi.
Iry’i Mbazi ryari rimaze igihe ryakusanyaga litiro zibarirwa muri 300 ku munsi, naho irikuru ry’i Rusatira ku cyicaro rigakusanya litiro 2000 ku munsi. Ishami rya Rusatira na ryo (hirya gato y’icyicaro), ryakusanyaga litiro zibarirwa mu 1000 ku munsi.
Aborozi bagurirwaga aya mata ubu bari mu gihombo gikomeye, cyane cyane abafite inka nyinshi. Uwitwa Jean Mivumbi w’i Gatovu mu Murenge wa Ruhashya, ni umwe mu babuze aho bagemura amata, kuko inka ze 10 zamuhaga litiro zibarirwa mu 100 ku munsi.
Agira ati “Tekereza gukama litiro 100 ku munsi ukabura abazigura. Ubu twabuze n’aho dukamira kuko ibikoresho byose byuzuye. Abana na bo bayanze”.
Jean Paul Utagiruwe wo mu Murenge wa Rwaniro, afite inka 30. Ku munsi zimuha litiro zirenze 100. Ubu amata yazo ari kuyaha abantu bakinywera, ku buryo n’abashumba yabaye abahagaritse, inka araziragirira, kuko ngo atakomeza gukoresha abo atabasha guhemba.
Ikimuteye impungenge kurusha ni uko ngo no kubona imiti yo kuvura inka, bitaboroheye muri iyi minsi.
Ati “Nka veterineri w’umurenge, ari na we wafashaga abantu benshi, yarigendeye. Abigenga na bo n’ubwo bakora, umuturage ntiyabona amafaranga yo kubishyura kandi atagurishije amata”.
Birumvikana ko no kubona ibyo inka nyinshi zirya bitazakomeza korohera ba nyirazo kuko ahanini babifashwagamo n’amafaranga yabaga yavuye mu mata.
Aborozi b’inka rero bifuza gufashwa bakabona ababagurira amata, kuko na bo bazi ko byanze bikunze hari abantu bashobora kuba bayakeneye babuze aho bayagurira.
Ibyo batekereza bifite ishingiro kuko nka Christine Mukeshimana, umubyeyi waguriraga amata ku ishami ry’ikusanyirizo ryo mu Gahenerezo, yabwiye Kigali Today ko yabuze aho agura amata yo guha abana.
Agira ati “Amata yo ku ikusanyirizo twabaga twizeye ubuziranenge bwayo kuko babaga bayapimye. Yari anyuranye n’ayo twaguraga mbere ku magare kuko hari n’igihe wasangaga arimo amazi. Ubu noneho n’ayo ku magare twarayabuze”.
Jean Paul Utagiruwe, atekereza ko inganda nini z’amata zo mu Rwanda, zibifashijwemo na Leta, zishobora kuba zifashe amata zikayatunganya muri iki gihe cyo kutagira aho abantu bajya kubera Coronavirus, hanyuma akazifashishwa ubuzima bwongeye kugenda bisanzwe.
Nubwo ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira rivuga ko uruganda rutunganya amata rw’i Nyanza, ari rwo muguzi wa mbere w’amata bari bafite, umuyobozi warwo, Cyrille Sinayobye, avuga ko atari byo, ko mu bo baguriraga amata batarimo.
Avuga kandi ko batanabongera mu bakiriya basanganywe kuko na bo ubu bamaze gutakaza 30% by’amasoko bari bafite.
Agira ati “Ubu turi kurwana no gushakisha amasoko y’amata dufite ubungubu. I Kigali aho twayagurishirizaga henshi ubu hafunze imiryango”.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Théogene Rutagwenda, avuga ko iki kibazo cyo kubura aho berekeza umusaruro ku bahinzi batari bakizi, ariko ko agiye kukiganiraho n’abandi, kugira ngo barebe uko cyakemuka.
Itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyize ahagaragara kuwa Mbere w’iki cyumweru, rivuga ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira icyorezo cya Coronavirus, serivisi z’ingenzi zikenerwa mu buhinzi n’ubworozi zikomeza gukora, kugira ngo uruhare rw’ibiribwa rudahungabana.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|