MINAGRI irizeza abahinzi borozi ko serivisi z’ingenzi bakenera zikomeza gutangwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira icyorezo cya Coronavirus, serivisi z’ingenzi zikenerwa mu buhiniz n’ubworozi zikomeza gukora, kugira ngo uruhare rw’ibiribwa rudahungabana.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Uborozi, Dr. Gerardine Mukeshimana
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uborozi, Dr. Gerardine Mukeshimana

Izo serivisi zirareba imiti n’ibiribwa by’amatunago, inyongeramusaruro, gusarura, kugura no gukusanya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, iyamamaza buhinzi n’ubworozi n’iganda zitunganya ibiribwa by’abantu n’amatungo.

Ku bijyanye n’imiti n’ibyo kurya by’amatungo, MINAGRI ivuga ko farumasi zose z’imiti y’amatungo zikomeza gukora.

Abacuruza imiti muri za farumasi cyangwa aborozi banini bakenera kujya kurangura imiti mu mijyi cyangwa mu zindi ntara babisabira uruhushya mu buyobozi bw’imirenge bakoreramo.

Inganda zisanzwe zemerewe gukora ibiryo by’amatungo zasabwe gushyiraho gahunda y’abakozi bake bakenewe ku buryo ibiryo by’amatungo bikomeza gukorwa bikagezwa ku maguriro hirya no hino mu turere, aho aborozi bakomeza kubigura.

Inganda zikenera kugura ibyifashishwa mu gukora ibiryo by’imvange by’amatuango i Kigali, zibisabira uruhushya rw’inzira ku buyobozi bw’akarere urwo ruganda ruherereyemo.

Ku bijyanye n’inyongeramusaruro, ububiko bwazo n’aho zicururizwa mu gihugu hose birakomeza gukora, mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire hagamijwe kongera umusaruro.

Mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya, abaguzi b’inyongeramusaruro bazajya binjira mu iduka umwe umwe, naho umucuruzi akaba agomba kuba yambaye agapfukamunwa n’uturindantoki kandi akubahiriza intera nibura ya metero imwe hagati ye n’umuguzi.

Abacuruzi b’inyongeramusaruro bakeneye kurangura basabwa gukorana n’abayobozi b’imirenge bakoreramo, kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kujya kurangura ku bubiko bw’inyongeramusaruro buri hafi yabo.

Amakamyo atwara inyongeramusaruro, imodoka zitwara umwuka wo kubika intanga, zizakomeza kugenda gusa ntizemerewe gutwara abantu barenze babiri (umushoferi n’undi muntu umwe).

Ku bijyanye no gusarura, kugura no gukusanya umusaruro ku baturage, abahinzi barakomeza imirimo yo gusarura no kugurisha ibyo basaruye n’abaguzi b’umusaruro, cyangwa ku makusanyirizo abegereye.

Abaguzi b’imisaruro hirya no hino mu gihugu, babisabira uruhushya mu turere bakoreramo.Abaguzi, amakusanyirizo n’inganda zitunganya umusaruro bagomba gukoresha umubare muto ushoboka w’abakozi, kandi hakitabwa ku mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abagura umusaruro n’abahinzi cyangwa n’amakusanyirizo bemerewe kuwujyana aho utunganyirizwa mu nganda basanzwe bakorana cyangwa abafitanye amasezerano yo kuwugeza ku nganda.

Inganda nini zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zemerewe kugura no gutunda umusaruro aho wakusanyirijwe, kugira ngo ugere mu nganda. Bemerewe kandi kugurisha ibivuye mu nganda bikajyanwa ku maguriro ari hirya no hino mu gihugu, hubahirizwa umubare w’abantu babiri gusa mu modoka.

Abakozi bakora mu mavuriro y’amatungo akorana n’aborozi bazajya bakora ku buryo serivisi zizajya zitangirwa aho amatungo yororewe, kandi hubahirizwa ibikubiye mu iteka rya Minisitiri nomero 017/11.30 ryo kuwa 21 Ukuboza 2017, rishyiraho ikigereranyo cy’amafaranga yishyurwa ku bikorwa by’ubuvuzi bw’amatungo.

Hakoreshejwe indangururamajwi n’ubundi buryo bwose bushoboka mu midugudud no mu tugari, abakozi bashinzwe ubuhinzi barasabwa gufasha abahinzi babagezaho amakuru y’ibanze bakenera ku mirimo yabo.

Inganda nini, ibigo na koperative zifite imirima minini zikaba zisanzwe zikoresha abakozi benshi, barasabwa gusigarana abakozi bake bashobora gutuma imiromo ikomeza gukorwa kandi igatanga umusaruro.

Abakozi b’inganda bari busigare bagomba guhabwa amabaruwa n’umukoresha bashobora kwerekana mu nzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano.

Minisiteri y’|Ubuhinzi n’ubworozi kandi iributsa abahinzi n’aborozi ndetse n’abacuruzi, kubahiriza ingamba ziriho zigamije isuku no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, banabikangurira ababagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka