Aborozi b’inkoko boroherejwe kubona imishwi

Aborozi b’inkoko by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko batazongera gutumiza imishwi mu mahanga, nyuma yo kubona umushoramari uzajya uyibazanira.

Ambasaderi wa Afurka y'Epfo Twala Nkosinati wari witabiriye uyu muhango, asanga abaturage b'ibihugu byombi bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kugirango bishimangire umubano w'ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Afurka y’Epfo Twala Nkosinati wari witabiriye uyu muhango, asanga abaturage b’ibihugu byombi bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kugirango bishimangire umubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 1 Kamena 2016, mu Karere ka Musanze umushoramari wo muri Afurika y’Epfo Themba Mashinini, yahafunguye ituragiro rishya ryitwa Easy Hatch rifite ubushobozi bwo guturaga imishwi ibihumbi 80 ku kwezi.

Abarozi b’inkoko bavuga ko ubworozi bakora bwabafashije kwiteeza imbere ariko ngo bagahuriramo n’imbogamizi zo gushaka imiswi i Burayi bigatuma ihagera yananiwe bikabateza igihombo.

Nyiransabimana Christine ukorera ubworozi bw’inkoko zisaga ibihumbi bitanu mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kuva yatangira korora inkoko mu 1996, we na bagenzi be bahuraga n’iki kibazo cyo gutumiza imishwi hanze ku buryo batateye imbere nk’uko babyifuzaga.

Biramutse bigenze neza mu minsi ya vuba Easy Hatch yakuba kabiri ubushobozi bwo gutanga imiswi yatangaga mu kwezi.
Biramutse bigenze neza mu minsi ya vuba Easy Hatch yakuba kabiri ubushobozi bwo gutanga imiswi yatangaga mu kwezi.

Ati “Twajyaga duhura n’ingorane ku mishwi ituruka hanze bitewe n’amasaha menshi imara, hakaba hari n’igihe aborozi bahuye n’ikibazo zikaza zigapfa kandi udafite uwo uhamagara ngo ngwino nkwereke.

Ariko kubwo kudutekerezaho badushiriyeho ituragiro nanjye ndi mu bantu bajye gufata imishwi. Ibi ni ibyishimo twagize na bagenzi banjye b’aborozi, kuko tugiye kujya tubonera imiswi bugufi.”

Ubusanzwe umushwi bakura muri Uganda wageraga mu Rwanda uhagaze 950Frw, mu gihe kuwutumiza mu Buholandi byabahagaraga 1020Frw ariko muri Easy Hatch ni 800Frw.

Aborozi b'inkoko bavuga ko batazongera guhura n'igihombo baterwaga no kujya gushaka imiswi hanze y'igihugu.
Aborozi b’inkoko bavuga ko batazongera guhura n’igihombo baterwaga no kujya gushaka imiswi hanze y’igihugu.

Mashinini avuga ko yasanze mu Rwanda inkoko zikiri nke kandi n’aborozi bazo bazibona bibahenze bituma atekereza kuhakorera kugirango afashe aborozo baturiye muri aka gace.

Ati “Icyo ni kimwe mu byatumye dufungura ituragiro hano mu Rwanda kugira ngo dufashe abahatuye bifuza cyangwa bari basanzwe batumiza imiswi hanze.”

Ubusanzwe mu Rwanda habaga ituragiro rimwe rya Rubirizi, ariko kubera umubare munini w’aborozi b’inkoko ntiryashoboraga kubahaza abenshi bagahitamo kujya kuyishakira mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

mwatubwira niba icyo kigo cyiryikora mukaturangira neza aho gikorera umurenge na akagari

DAVID UWINEZA yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Hari inkoko z’ inyama twaguze iwanyu none twabuze isoko, zimaze kugira 2kg,mutuboneye abakiriya byaba byiza.

Merry chrismas and Happy new year of 2017

vincent yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Mumpe adress yuzuye!

Paul NTEZIRYAYO yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

izonkoko zabo zishobora kuba ahantu hose? nko mukare ka nyabihu?
ese batanga nizikuze zimara igihe gito zigahita zitera? if not muturangire aho twakura izahita zitera.

ngendahayo anastase yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

telfone zabo turazikeye.

T yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

mutuboneye telfone zabo nagace nyakuri bakoreramo byaba aribyiza cyane.murakoze

T yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Tel. Office:+250 786 372 657

easyHATCH yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

NKENEYE CONTACT ZABO KUKO NKENEYE INKOKO

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Mudusobanurire aho icyo kigo gikorera muwuhe murenge nakagali na contact zaho?

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ese mwadusobanuriye icyo kigo gikorera ahagana hehe muwuhe murenge n’akagali na Contact zaho?

kagabo yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka