Umworozi w’inkoko ageze ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi

Ruzibiza Jean Claude, umworozi w’inkoko mu Karere ka Rukindo, yatangiye bimugoye ariko ubu ageze ku rwego rwo guhugura abandi kinyamwuga.

Ruzibiza amaze imyaka 19 akora ubworozi bw’inkoko mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Barari. Avuga ko yatangiriye ku nkoko 100 gusa, ariko ubu ageze ku nkoko ibihumbi 15.

Abahawe impamyabumenyi n'inkoko zo kujya korora.
Abahawe impamyabumenyi n’inkoko zo kujya korora.

Nyuma yo kubona umushinga we utera imbere, yatangije umushinga yise Rwanda BEST, uhugura abaturage ku buhinzi n’ubworozi, ari nabwo yashyikirije ikindi cyiciro cyarangije amahugurwa mu bworozi bw’inkoko impamyabumenyi, kuri uyu wa kane tariki 29 Ukwakira 2015

Yagize ati “Korora inkoko ni byiza, mbimazemo igihe kinini, amasoko arahari kuko nanjye ubwanjye simpaza amasoko aba azikeneye.”

Ruzibiza unayobora uyu mushinga wa Rwanda Best asobanura icyo amahugurwa azamarira abaturage anabakangurira kuzashyira mu bikorwa ibyo bize bakabibyaza umusaruro.
Ruzibiza unayobora uyu mushinga wa Rwanda Best asobanura icyo amahugurwa azamarira abaturage anabakangurira kuzashyira mu bikorwa ibyo bize bakabibyaza umusaruro.

Buri munyeshuri yahaye impamyabumenyi yanamuhaye inkoko eshanu zo kujya korora, ariko abasaba ko ufite ubushobozi yazazongera kuko abenshi mu bahuguwe biyemerera ko barangije kubaka inzu z’inkoko.

Yabasabye gutekereza kure no gukora cyane bakabyaza umusaruro ubumenyi bahavanye, kugira ngo butazabapfira ubusa. Yavuze ko gukomeza amatsinda bari basanzwemo no bakanoza imikorere, bizabafasha kugera kuri byinshi harimo no kwaka inguzanyo bakagura ibyo bakora.

Zimwe mu nkoko yoroye.
Zimwe mu nkoko yoroye.

Uwizeyimana Francoise, umwe mu bahuguwe avuga ko yize ubuhinzi n’ubworozi ariko ntiyabona akazi. Avuga ko kuba yarahuguwe ku bworozi bw’inkoko byaramwongereye ubumenyi kubijyanye n’ibyo yize.

Yiyemeje ko nawe agiye kuzororora ku bwinshi, kuko nizirwara azazivurira, kuko afite ikiraro akaba yaranatumije inkoko ibihumbi 2000 zo gutangiriraho korora.

Amwe mu magi aranguza.
Amwe mu magi aranguza.

Marie Solange MUKASHYAKA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nimero za Ruzibiza turazikeneye

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

twifuzaga nimero ze murakoze???

alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka