Ubujyakuzimu bw’ikiyaga cya Burera butuma abagituriye batabona amafi

Abaturiye ikiyaga cya Burera bavuga ko icyo kiyaga gifite ubujyakuzimu burebure ku buryo iyo bagiye kuroba amafi arimo yigira hasi ntiyogere hejuru bigatuma batayaroba, bagira n’ayo baroba akaza ari mato kandi ari na make.

Ntawe uzi ubujyakuzimu nyabwo bw’icyo kiyaga ariko abagituriye bavuga ko byasaba abarobyi b’abahanga bafite ibikoresho bihambaye kugira ngo barobe ayo mafi aba yagiye mu kiyaga hasi kuko bo bakoresha inshundura zisanzwe.

Bamwe muri abo baturage bigaragara ko bageze mu zabukuru bavuga ko muri icyo kiyaga harimo amafi menshi kandi manini ariko abajya kuroba babona udufi duto cyane amanini bakayabona rimwe na rimwe.

Nkunzumucyo Eriazal ufite imyaka 60 y’amavuko, aturiye ikiyaga cya Burera kuva yavuka. Avuga ko iyo myaka yose amaze aturiye icyo kiyaga nta mafi ahagije barabona n’ubwo aba arimo menshi. Ngo kuva kera bababwiraga ko igituma batayabona ari uko icyo kiyaga gifite ubujyakuzi burebure.

Agira ati “…nta mafi ntayo rwose ni ukubona nk’ifi icumi, amafi atanu, umunani ntawe urenza izo ngizo…zirimo ariko ntiziboneke. Zigira hasi cyane noneho barambura imitego hejuru zo zikaba ziri hasi muri metero ndende…niyo wakozayo metero nka mirongo itanu ntabwo zagera mu kiyaga hagati”.

Akomeza avuga ko abarobyi bo mu kiyaga cya Burera babona amafi manini rimwe ba rimwe kuburyo iyo bayabonye bashobora kuroba ifi imwe ipima nk’ibiro bibiri.

Abo twaganiriye bose bemeza ko ikiyaga cya Burera kitabagaburira amafi uko babyifuza kandi ariko byagakwiye. Mu kiyaga cya Ruhondo ho ngo amafi aboneka ari menshi kubera ko icyo kiyaga cyo gifite ubujyakuzimu bugufiya.

Ikiyaga cya Burera gifite ubujyakuzimu burebure butuma abagituriye batabona amafi.
Ikiyaga cya Burera gifite ubujyakuzimu burebure butuma abagituriye batabona amafi.

Usibye kuba icyo kiyaga gifite ubujyakuzimu burebure butuma batabona amafi ababishinzwe ngo bashobora no kuba badateramo amafi menshi. Hari n’abandi baturiye icyo kiyaga batega ayo mafi bakoresheje imitego itemewe kuburyo bayaroba atarakura.

Umusaruro w’amafi ugiye kongerwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko kuba abaturiye ikiyaga cya Burera batabona amafi ahagije ari uko arobwa muri icyo kiyaga aba afite abantu benshi bayashaka bityo ntabahaze bose. Abana b’amafi bateyemo bizeye noneho ko nakura azabahaza.

Ubwo buyobozi buvuga ko kandi umusaruro w’amafi ugiye kongerwa hifashishijwe uburyo bugezweho bwo kororera amafi muri kareremba (cage). Ibyo bizatuma umusaruro w’amafi bari basanganywe wikuba inshuro eshatu.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko umusaruro w’amafi ava mu biyaga bya Burera na Ruhondo biri muri ako karere uziyongera kuburyo uzava kuri toni 60 ukagera kuri toni 180 ku mwaka.

Ku bufatanye bw’akarere ka Burera n’Ikigo cyita ku bworozi bw’amafi (PAIGELAC) muri ibyo biyaga bateyemo amafi menshi ku buryo nakura azahaza abayakeneye. PAIGELAC yafashije akarere ka Burera kubaka site z’amazu ari kuri ibyo biyaga azajya akonjesherezwamo amafi.

Akarere ka Burera kandi karateganya gutunganya amafi ku buryo azajya ashyirwa mu “bikombe” hakandikwaho ko yatunganyirijwe mu karere ka Burera, “Made in Burera”, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sha uziko mujya mudushushanya mukagarura inkuru zahise kera! Iyi nkuru ndayizi kandi imaze igihe.ndayizi yarahise none murayigaruye ! turasoma ntimukadushushanye byatuma tubatera icyizere.

vava yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka