Rutsiro: Korora intama byatumye agura Moto anabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Umusore witwa Baziruwunguka Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 32 utuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira ho mu karere ka Rutsiro ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, atangaza ko yaguze moto ndetse abona n’uruhushya rwo kuyitwara kubera korora intama.

Uyu musore utarabashije kwiga amashuri yisumbuye avuga ko yahisemo ubworozi bw’intama kugira ngo abone amafaranga bityo azagire icyo yimarira mu minsi izaza kandi ngo byaramuhiriye.

Yagize ati “nkirangiza amashuri abanza sinabashije gukomeza mu mashuri yisumbuye ariko korora intama byangiriye akamaro kuko naguze moto mbasha no kubona uruhushya rwo kuyitwara”.

Yaguze moto anakorera uruhushya rwo kuyitwara abikesha korora intama.
Yaguze moto anakorera uruhushya rwo kuyitwara abikesha korora intama.

Uyu musore afite uruhushya rwo gutwara Moto akaba afite intego yo kuzakomeza gushaka n’izindi mpushya zo gutwara ibinyabiziga ku zindi nzego.

N’ubwo ubu asigaranye intama enye gusa, Baziruwunguka yigeze korora intama 40 uko zabyaraga zimwe akazigurisha akabona amafaranga.

Intama yakomotse ho ibyo byose avuga yagezeho ni intama se umubyara yamuhaye ikaza kororoka.

Baziruwunguka uvuga ko yajyaga acibwa intege n’abasore bagenzi be bamubwira ko nta musore wo kwirirwa yiruka inyuma y’intama, agira inama abantu basuzugura umurimo uwo ari wo wose kubireka kuko iyo uwukoze neza ukugirira akamaro.

Yigeze gutunga intama 40 ariko ubu asigaranye enye gusa.
Yigeze gutunga intama 40 ariko ubu asigaranye enye gusa.

Iyi moto atwara ayimaranye imyaka 3 ayiguze akaba abasha kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 7 ku munsi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka